Igitaramo cy'abambaye imyeru kirakomeje
Bella Kombo na Zoravo bari mu baramyi b’amazina akomeye muri Tanzania bataramiye muri BK Arena, mu giterane cyateguwe n’Itorero ‘Grace room ministries’ rya Pastor Julienne Kabanda, gihabwa umwihariko w’uko abacyitabira bagomba kuba bambaye umweru.
https://bienvenudo.com/
Aba bahanzi kimwe n’Abanyarwanda barimo Bishop Aime Uwimana, Chryso Ndasingwa, Bosco Nshuti n’abandi bataramiye abitabiriye iki giterane cy’amasengesho y’iminsi ibiri.
Ni igiterane cyo gushima Imana, cyatangiye ku wa 4 Mata 2025 bikaba byitezwe ko kirangira kuri uyu wa 5 Mata 2025.
@beinvenudo.com
Uretse gutaramirwa n’abahanzi bafite amazina mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, abitabiriye iki giterane bahawe inyigisho zitandukanye ndetse abafite amashimwe bahabwa umwanya wo gutanga ubuhamya bwabo.
Kwinjira muri iki giterane nta kindi byasabaga uretse guseruka mu mwenda w’umweru, ubundi ukazinduka kuko imyanya yageze aho igashira.
Ku munsi wa nyuma w’iki giterane hari n’abahazindukiye cyane ko Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo ab’inkwakuzi bari bamaze gufata imyanya.
Zoravo ukunze gutaramira mu Rwanda aho atumirwa kenshi n’amatorero anyuranye, ni umwe mu baramyi bazwi muri Tanzania.
Azwi mu ndirimbo nka ‘Majeshi ya Malaika’, ’Anarejesha’ yakoranye na Rehema Simfukwe na ’Ameniona’ yakoranye na Bella Kombo barikumwe muri iki giterane.
Uyu mugore ufatwa nk’umwe mu bakomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Tanzania akunze gutumirwa mu biterane bya Grace room ministries @bienvenudo Empire