*📖✨ IKIBAZO :*
*BIBILIYA KURI WOWE NI IKI?*
*†✅ IGISUBIZO NYAKURI :*
*📜 Bibiliya ni igice cy’Ijambo ry’Imana.*
Imana iruta Bibiliya yose n'ibyanditswe muri yo.
Ni yo mpamvu dufite Umurage w’Ukuri (Tradition) n’ubwenge buyobowe na Roho Mutagatifu kugira ngo tumenye no gukurikiza ubushake bwe.
Kuvuga ngo byose biri muri Bibiliya bisa nko kuvuga ngo:
> “Nshobora kunywa urumogi kuko bitanditse muri Bibiliya.” 🚬😅
Ariko Imana iruta amagambo yanditswe, kandi ni Umurage utuyobora mu bindi byose. 🌿✨
Kuri mwe mwumva ko Bibiliya ari yo yonyine Ijambo ry’Imana, mugire ubwenge:
> Bibiliya yonyine ntihagije.
Kugabanya Imana muri Bibiliya gusa ni nko kugabanya ububasha bwayo. Imana iruta Ibyanditswe kandi ikora byinshi birenze ibyo twanditse.
🔥 *Ijambo ry’Imana rikunyuraho,*
*ariko Imana ubwayo iraguhindura!*
Icyumweru cyiza!
Flavien Bienvenido IZADUFASHA 🙏