Pasiteri Rutayisire yahawe igihembo kubera igitabo cye
Mu buzima bwe, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire yagiye agaragara nk’umuntu wiyemeje kubaka ubumwe no gusigasira indangagaciro z’imbabazi mu Rwanda. Uyu muvugabutumwa ufatwa nk’intangarugero mu biganiro birebana n’ubwiyunge, yongeye kwerekana ko ubutumwa bwe bukomeza kugirira akamaro sosiyete, ubwo yegukanaga igihembo acyesha igitabo cye.
Ni mu gikorwa “Inzu y’Ibitabo Summit 2025” cyabereye kuri Saint-Paul mu Mujyi wa Kigali, kuri iki Cyumweru tariki 2 Ugushyingo 2025.
Pastor Rutayisire yahawe igihembo “Inzu y’Ibitabo Awards” abikesha igitabo cye yanditse mu Cyongereza yise “Reconciliation is my Lifestyle, A Life Lesson on Forgiving and Loving Those Who Have Hated You”.
Ni igitabo cyasohotse bwa mbere muri Amerika mu 2021, kigasohoka no mu Rwanda muri Nyakanga 2022. Ni igitabo gifite amapaji 124, kigaragaza ubuzima bwe bwubakiye ku mbabazi no gukunda abigeze kumuhutaza.
Muri iki gitabo, Rutayisire agaragaza uburyo kubabarira byamubereye umusingi w’ubuzima, aho yibanda ku masomo yakuye mu buzima bwe, kuva ku bihe bikomeye bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugeza ku rugendo rwe rwo kuba umuvugabutumwa uzwi ku rwego mpuzamahanga.
Ibi bihembo byatanzwe mu gikorwa “Inzu Summit” cyateguwe na Dashim, umunyamakuru wa Radio/Tv10 uzwi nk’uharanira guteza imbere ubwanditsi mu Rwanda.
Yavuze ko intego y’ibi bihembo ari “uguhesha agaciro abantu bihebeye ubwanditsi bw’ibitabo, cyane cyane abafasha sosiyete kubona amasomo y’ubuzima.”
Dashim yagize ati “Ibi ni ibihembo bigamije gushimira abagira uruhare mu bwanditsi bufite ishingiro ry’inyigisho zubaka. Urugero rw’igitabo cya Rutayisire ni ikimenyetso cy’uko ubwanditsi bushobora kuba umuyoboro w’ubwiyunge n’isanamitima.”
Uretse Pasiteri Rutayisire, hanashimiwe abandi banditsi babiri bagaragaje ubuhanga mu ngeri zitandukanye. Nzugu Gad, uzwi cyane mu biganiro byo kuri YouTube no mu itangazamakuru, yahawe igihembo cya “Best Health and Wellness Author”, kubera ibitabo bye bigaruka ku buzima buzira umuze.
Na ho Nsanzabera Jean de Dieu, umwanditsi ku mateka y’u Rwanda, yegukanye igihembo cya “Best Historical Non-Fiction Author”, kubera uburyo yagiye asobanura amateka y’igihugu mu buryo bwimbitse kandi bwubaka.
Ubusanzwe, Pasiteri Rutayisire azwi nk’umuvagabutumwa, umwanditsi n’umwigisha, w'imyaka irenga 40 mu murimo w’Imana.
Igitabo cye “Reconciliation is my Lifestyle” kimaze gufasha abantu benshi mu gihugu no hanze, kikaba cyifashishwa n’amashyirahamwe n’amadini atandukanye mu biganiro ku bwiyunge n’imbabazi.
Yigeze kuvuga ati “Amasomo nize mu kubabarira mu by’amoko narayarambuye nsanga akenerwa no mu buzima busanzwe kuko turabyigana, turacuranwa, turabeshyerana, turamburana. Ndavuga nti amasomo arakenewe ahantu hose.’’
Iki gihembo kije mu gihe ubutumwa bwe bukomeje kugera kure, kandi bukaba bwerekana ko ubwanditsi bushobora kuba intwaro ikomeye mu kubaka sosiyete ifite indangagaciro.
#bienvenudoinfo Izadufasha Flavien Buying & Selling Food product online Parliament of Kenya Izadufasha Flavien bienvenudo.com Beinvenudo Mama Urwagasabo