#bienvenudo amakuru
Ishimwe Dieudonne wamenyekanye nka Prince Kid yafatiwe muri Amerika.
Uyu mugabo w’imyaka 38 yashakishwaga n’ubutabera bw’u Rwanda, Dore ko urukiko rukuru rwari rwamuhamije ibyaha byo gukoresha undi imibonano mpuzabitsina ku gahato no gusaba cyangwa gukora ishimishamubiri rishingiye ku gitsina.
Yatawe muri yombi muri America bigizwemo uruhare n’amakuru yatanzwe na FBI, hakaba hategerejwe ko yagezwa mu Rwanda agashyikirizwa ubutabera.
Urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (ICE) rwatangaje ko rwafashe umugabo witwa Dieudonné Ishimwe, ufite imyaka 38, wari uhunze ubutabera bw’u Rwanda kubera icyaha cyo gufata ku ngufu, akava yarafatiwe mu mujyi wa Fort Worth, muri Texas, ku wa 3 Werurwe 2025.
Ishimwe uzwi mu Rwanda nka Prince Kid yari yarinjiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu buryo bwemewe n’amategeko, ariko aza kurenga ku mategeko y'igihugu. Urwego rushinzwe iperereza muri Amerika (FBI) rwafashije ICE mu gikorwa cyo kumufata.
Leta y’u Rwanda, binyuze mu Ubushinjacyaha Bukuru, yari yashyiriyeho Ishimwe impapuro zimuta muri yombi ku cyaha cyo gufata ku ngufu kuva ku wa 29 Ukwakira 2024.
Josh Johnson, umuyobozi w’agateganyo wa ICE mu ishami rishinzwe gukurikirana no kwirukana abinjira mu gihugu mu buryo butemewe, yavuze ko Amerika itazihanganira abanyabyaha bagerageza guhunga ubutabera mu bindi bihugu. Yongeyeho ko bazakomeza gukorana n’inzego z’umutekano
Kuri ubu, Ishimwe afungiye muri ICE, ategereje ko hafatwa icyemezo cyo kumwohereza mu Rwanda.