Umunyamakuru Rugaju Reagan yahishuye ko yakozwe ku mutima bikomeye na Israel Mbonyi wamusuye muri gereza mu minsi ishize ubwo yari afunzwe, uretse kumusengera no kumugira inama akamusigira n’amafaranga.
Ibi Rugaju yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na IGIHE ubwo yari yitabiriye igitaramo cyo kumurika album ya gatanu y’uyu muhanzi, Rugaju yahishuye ko ubwo yari afunzwe Israel Mbonyi ari umwe mu bamusuye muri gereza.
Ati “Mbonyi yaransuye ahageze turaganira mu rwenya rwinshi aransengera ibyo yambwiye reka simbigemo cyane ariko ni amagambo meza ankomeza, ampa n’amafaranga. Nyuma yo gufungurwa arantumira turasangira turaganira ampa n’ibitekerezo bikomeye by’uburyo nkwiye kwitwara.”
Ku rundi ruhande, Rugaju Reagan ahamya ko Israel Mbonyi ari umuntu udasanzwe kubera impano afite yo kwicisha bugufi agasabana n’abantu.
Ati “Israel Mbonyi ni umuntu udasanzwe, biragoye kubona umuntu wageze hariya hantu ari, umuntu wuzuza BK Arena gatatu, akuzuza Kampala, Nairobi, Tanzania, Bujumbura, Bruxelles, Canada, Australia […] ariko akaba ashobora guca bugufi agasura umuntu ubabaye, akakubonera umwanya mukaganira, ni8 umuntu udasanzwe kandi wicisha bugufi.
Website 👇
https://bienvenudo.com