Amata abyaye amavuta! Jesca Mucyowera witegura igitaramo cy'amateka yakomoje ku gukorana indirimbo na Sinach
Umuhanzikazi Sinach umaze gutaramira mu Rwanda inshuro zitari munsi y'eshatu, nta muhanzi wo mu Rwanda barakorana indirimbo ndetse nta n'uwo byigeze bihwihwiswa, ariko kuri ubu Jesca Mucyowera yahishuye ko mu byifuzo ahora asengera harimo no gukorana indirimbo na Sinach.
Jesca Mucyowera uri gutera intambwe yo gukorana indirimbo na Sinach, ari mu myiteguro y'igitaramo cy'amateka azakora tariki ya 2/11/2025 muri Camp Kigali, akaba azataramana na True Promises Ministry na Alarm Ministries. Amatike yamaze kugera hanze, akaba aboneka kuri www.mucyowera.rw cyangwa ugakanda *662*104#. Ati: "Ntuzabure muri iki gitaramo cyo kuramya kubohora".
Ni umuririmbyi w'umuhanga akaba n'umwanditsi mwiza w'indirimbo za Gospel. Ni we wanditse 'Shimwa' ya Injili Bora yamamaye mu buryo bukomeye. Kuririmba abikora agamije kuramya no guhimbaza Imana no kwagura ubwami bwayo. Ni umubyeyi w'abana 4 yabyaranye n'umugabo we Dr Nkundabatware Gabin bashakanye mu 2015.
Mu kiganiro na InyaRwanda, Jesca Mucyowera w'impano idashidikanwaho mu muziki, yahishuye impamvu yifuza cyane gukorana indirimbo na Sinach. Ati: "Icya mbere ni uko aba atuje kuri stage, yambara neza, mu bifatika ameze neza. Si cyane hano mu Rwanda tumenyereye abaririmbyi ba Gospel bafite ubushobozi buhagije, rero ndabimukundira na byo."
Inyungu Jesca Mucyowera yakura mu gukorana indirimbo n'umuhanzi ukomeye ku rwego rw'Isi nka Sinach.
Website 👇
https://bienvenudo.com
#bienvenidoinfo
#inyarwanda.com