Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamenyesheje amakipe atandatu arimo ane y’abagabo n’abiri y’abagore ko ari yo azakina Igikombe cy’Intwari cya 2026 hagati ya tariki ya 28 Mutarama n’iya 1 Gashyantare.
Mu bagabo, iri rushanwa rizakinwa na APR FC, Rayon Sports, Police FC na AS Kigali zasoreje mu myanya ine ya mbere muri Shampiyona ya 2024/25.
Ni mu gihe mu bagore rizakinwa na Rayon Sports WFC na Indahangarwa WFC.
Imikino ya ½ mu bagabo izakinwa tariki ya 28 Mutarama, aho FERWAFA yagaragaje ko izatangaza uburyo amakipe azahura mu gihe cya vuba.