Imodoka yari yaraguzwe ngo yifashishwe mu isuku n’umutekano mu Murenge wa Nyamiyaga mu Karere ka Kamonyi yaragurishijwe, amafaranga avuyemo abaturage n’ubuyobozi bayaheraho biyubakira inzu mberabyombi.
Impamvu bayigurishije ngo ni uko basanze nyuma yo kuyigura, bahoraga basabwa kuyitangaho andi mafaranga yo kuyigurira mazutu no kuyikoresha mu gihe yagize ikibazo, ibyo bikaba umutwaro ku baturage.
Iyo modoka yagurishijwe Amafaranga y’u Rwanda Miliyoni icumi n’ibihumbi ijana, abaturage n’abafatanyabikorwa bongeraho andi, bubaka inzu mberabyombi yuzuye itwaye asaga Miliyoni 73 Frw.
Iyo nzu basanga ari yo ibafitiye akamaro cyane kuko bayifashisha mu gihe cy’inama n’ibirori bitandukanye nk’ubukwe n’indi minsi mikuru, kuko mbere baburaga aho bicara hisanzuye.