by Bienvenido Info
November 11th 2025.

▪️Kuki Amavubi yabuze umubyeyi uyasimbiza ubwo umujishi w'impetso wajishukaga? 

▪️Amavubi yaba yabuze nyirayo cg yaba yazize intumwa yatanze ubutumwa ku ntumwa za rubanda?

Ubwo Minisitiri wa siporo Nelly Mukazayire yaganiraga na Komisiyo ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’Imari n’Umutungo bya Leta (PAC) , mu ijwi riranguruye yagize ati "Twaganiriye na za federasiyo nabo barabizi ko nta kipe igomba gusohokera igihugu byo gusohoka gusa."

Hari umuntu wanyoherereje ijwi rye kuri wtsp ambaze icyo mbivugaho niba atari Amavubi yavugaga, muri ya mvugo y'ab'ubu musubiza ko ntajya nivanga mu bya polotike.

Bite by'Amavubi muri uyu mwanya w'amakipe y'ibihugu (international window/trêve internationale) ?

Havuzwe byinshi ko Amavubi ashobora gukina iya gicuti na Comoros na Namibia.

Ngo Comoros yo yifuzaga gutanga byose ikakira Amavubi.

Ibyo byose bivugwa ni amatike y'indege Kigali - Comoros - Kigali n'uburyo bwo kubaho mu gihe cy'umukino mu birwa. 

Kuvuga ko Comoros izatanga byose ntibivuze ko mu biro bya Minister Mukazayire na Prezida Shema batari kwakira impapuro nsaba mafaranga.

Bari kuzibona kuko umukinnyi w'Umunyarwanda ukina hanze iyo ahamagawe ngo abona miliyoni uw'imbere mu gihugu nawe apfumbatishwa hafi icya kabiri cy'ariya. 

Amatike abakura anabasubiza mu bihugu bakinamo n'akanoza-rugendo (mission allowances) ntibyari kubura inoti ya miliyoni 200 FRW igenda.

Harya Amavubi arahatanira iki?

Igisubizo ni ntacyo mu gihe cya hafi (2025) ariko byaba mu kwitegura amajonjora y'icy'Afurika 2027.

Icya vuba kiri mu mitima ya bamwe barimo n'aba basinya kuri izo mpapuro nsabamafaranga ni agahinda ko kuri Benin na Afurika y'Epfo.

Ngaho aho MINISPORTS yahereye isubirisha FERWAFA cya kiganiro nahereyeho cyahawe abadepite ko
"Minisitiri Mukazayire yakuriye inzira ku murima amakipe "y’ingwizamurongo" asohokera igihugu. " 

Amavubi azongera gukina mu kwa 3/2026 mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera mu baturanyi, ashobora gukina Adel Amrouche atakinywera icyayi i Kigali kuko amasezerano ye y'imyaka ibiri yabaye nk'umufunzo ku kuguru. 

Mu gihe ibihugu byinshi nk'iby'Afurika bizakina igikombe cy'Afurika 2025 biri gukina iya gicuti ngo batyaze ibirenge bwa nyuma, byarangiye Amavubi yo abuze umubyeyi uyakimbiza ubwo umujishi w'impetso wajishukaga.

Niba Amrouche ahembwa miliyoni 25 FRW ku kwezi bivuze ko kuva kuri Afurika y'Epfo kugera mu kwa 3 azaba ahembwe miliyoni 100 FRW nk'imburamukoro.

Yahise asaba FERWAFA ko habaho umwiherero w'iminsi 4 w'abakinnyi bakina imbere mu gihugu kuva tariki ya 13-16/11/2025.

I Remera bahise bacikamo ibice bibaza icyo uwo mwiherero umaze mu gihe ikipe ya CHAN ibayeho vuba haba mu kwa 7/2026.

Muri uyu mwiherero hari kuboneka imikino ya gicuti n'aya makipe yo muri Sudani ari i Kigali. 

FERWAFA yahise yamaganira kure uyu mukino kuko batifuza kongera kwikorezwa akeso k'ipfunwe nko mu 2022 ubwo Amavubi yatsindwaga na Lupopo yo mu Burengerazuba ibitego 3-1 kuko babuze Morocco bashakaga bagafata iyari hafi.

Ibitararebwe neza na benshi aho igihugu cyipimira kuri club, iki gihe bakina nibutse Amavubi akina gicuti na La Jeunesse, harya ubwo yaba yitegura nde? 

Ubu ahubwo hari gutekerezwa uko #Rwanda #PremierLeague itarimo Police FC (bafite abakinnyi 3 bahamagawe mu Burundi) yaba ikomeje cyane ko Abanya Sudani nibajyamo izakururuka nka Nil yerekeza mu Misiri. 

Amavubi abaye ayande?

#bienvenudo.com

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support