Menya byinshi kuri Se w’umuhanzi Stromae, na Cyusa Ibrahim wishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Rutare Pierre ni izina rishobora kuba ritazwi cyane ku bantu benshi, ariko yanditse amateka akomeye nk’umwe mu Banyarwanda bari bafite impano n’ubwenge buhanitse. Ni we mubyeyi w’umuhanzi w’icyamamare ku isi, Stromae.
Yavutse mu 1958 i Nyamirambo, nyuma yimukira mu karere ka Rulindo aho yakuriye. Nubwo yari umuhanga mu ishuri, yabangamiwe kenshi n’irondabwoko kubera ko yari Umututsi.
Mu 1978, yagiye mu Bubiligi aho yakomeje amashuri ye mu bijyanye n’ubwubatsi (Civil Engineering). Icyo gihe, yavaga ku ishuri maze nijoro agakora kuri sitasiyo ya essence kugira ngo yirihire ishuri.
Nyuma yaje kugaruka mu Rwanda akomeza ubuzima ndetse ahita ashinga Kompanyi ye bwite y’U bwubatsi yise B2G (Bureau de Deux Genies) nyuma yaho mu mwaka w’i 1990 stromae arikumwe na mama we baje gusura papa we RUTARE kuko batari banaziranye ni cyane ko RUTARE yavuye mu bubiligi stromae ari umwana w’imyaka 3 ya mavuko.
Mu buzima bwe busanzwe RUTARE yari umugabo w’Intiti akaba umuhanga cyane mu bwubatsi ndetse no gushushanya , ndetse kubatabizi niwe wubatse rond point nini iri mu mujyi. Ndetse yagiye yubaka n’izindi nyubako zikomeye mu mujyi wa Kigali.
Hirya yibyo Rutare yakundaga cyane umukino wa basketball ndetse yari yaranayikinnye ubwo yabaga mu bubiligi. ubwo yari ageze mu Rwanda yarabikomeje mu ikipe yitwa Inkuba akaba yaranayibereye umuyobozi.
Nyuma yaho yaje gushinga ikipe ye bwite yise B2G ryari izina rya Kompanyi ye y’U bwubatsi. Iyo kipe yayibereye Umuyobozi ndetse ninawe wari umuterankunga wayo.
RUTARE Pierre yaje Gushakana n’undi mugore babyarana abana bane barimo Cyusa Ibrahim nawe uzwi cyane mu ruhando rwa muzika nyarwanda.
Mu 1994, ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga, Rutare Pierre yiciwe mu Rwanda. Yasize abana barimo Stromae waje kumuhimbira indirimbo ikomeye yise “Papaoutai”, mu rwego rwo kumwibuka.
#bienvenudo#stomae#kwibuka#Rulindo