Ngiye kwandika amwe mu ma Tariki akwereka uko Genocide yakorewe Abatutsi yahagaritswe na RPA Inkotanyi.
Tariki ya 6 Mata: Indege yari itwaye Perezida Habyarimana yahanuwe saa 8h30 z’ijoro
Ku ya 7 Mata: Minisitiri w’Intebe muri leta ya Habyarimana, Uwilingiyimana Agathe n’ingabo 10 z’Ababilibi zamurindaga barishwe ndetse n’abaminisitiri batandukanye n’abandi bo ku ruhande rutavugaga rumwe n’ubutegetsi bwariho.
Iki gihe Jenoside yahise ishyirwa mu bikorwa mu bice bya Butare, Gitarama na Murambi ya Byumba.
Ku ya 8 Mata: Ingabo za RPA zafashe umugambi wo gutera Kigali, ndetse no guhagarika Jenoside mu maguru mashya.
Tariki ya 14 Mata: U Bubiligi bwategetse hutihuti ingabo zabwo kuva mu Rwanda no mu ngabo za Loni ku buryo kugeza kuwa 20 uwa nyuma yari amaze kuva mu Rwanda.
Ku itariki ya 18 Mata: RPA yashenye ahari radiyo RTLM yashinjwaga kwirakwiza y’umwuka mubi w’urwango mu Banyarwanda.
Ku ya 19 Mata, i Butare aho Perezida Sindikubwabo Theodore wasimbuye perezida Habyarimana, avuka yatanze imbwirwaruhame ishishikariza abaturage guhaguruka no kwica Abatutsi, bidatsinze umuntu utari ushyigikiye uwo mugambi na we yahise atangira guhigwa bukware ndetse akanicwa.
Ku ya 21 Mata: RPA yabohoye Byumba.
Tariki ya 21 na 22 Mata: Akanama ka Loni gashinzwe umutekano mu mwanzuro wako wa 1912, kategetse ingabo zayo kuva mu Rwanda hagasigara 270.
Ku itariki ya 30 Mata:RPA yagenzuraga umupaka wa Rusumo uherereye ku mupaka wa Tanzaniya.
Tariki ya 16 Gicurasi: RPA yafunze umuhanda Gitarama-Kigali.
Ku ya 22 Gicurasi : RPA yafashe ikibuga cy’indege mpuzamahanga cy’i Kigali
n’ikigo cya gisirikare cy’i Kanombe.
Tariki ya 29 Gicurasi: RPA yabohoye Umujyi wa Nyanza.
Ku ya 2 Kamena: RPA yabohoye Kabgayi, ikiza abahigwaga bari baraturutse mu bice bitandukanye by’igihugu bahahungiye kuko bari bizeye ko Imana yahoo bajyaga birahira yari kubarengera.
Ku itariki ya 13 Kamena: RPA yafashe Umujyi wa Gitarama aho Guverinoma y’inzibacyuho yakoreraga, ariko ko yo yari yerekeje ku Gisenyi ku itariki ya 10 Kamena.
Tuzakomeza kuri operation Turquoise.
#bienvenudo#Kwibuka#Mata1994# zone Turquoise