Nubuhoro Jeanne: Nyampinga wa mbere w’u Rwanda wishwe muri Jenoside
Nubuhoro Jeanne ni we watorewe kuba Nyampinga wa mbere w’u Rwanda mu 1991. Yari umunyeshuri w’imyaka 19 wize i Byumba.
Mu 1992, yahungiye mu Burundi kubera itotezwa ry’Abatutsi, aho yaje kuba igisonga cya mbere cya Nyampinga w’u Burundi.
Mu 1993, yagarutse mu Rwanda, ariko mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yatangiraga, yahungiye ku bitaro bya Ndera hamwe n’umuryango we.
Tariki 17 Mata 1994, Nubuhoro yakuwe mu bandi n’interahamwe, bamukorera iyicarubozo ry’agashinyaguro kuko yari Nyampinga, bamujombagura ibyuma kugeza apfuye.
Mu bana umunani bavukaga hamwe, hasigaye batatu. Umuryango we wemeza ko atigeze ahabwa igihembo na kimwe ubwo yatorwaga nk’umukobwa uhiga abandi mu Rwanda.

#sky#bienvenudo#igihe#kwibuka# 1994