Masisi: Umusirikare mukuru wa FARDC yishwe n'umurinzi we
Umusirikare ufite ipeti rya Capitaine mu ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarashwe n'uwari umurinzi we aramwica.
Byabaye ku gicamunsi cyo ku wa Gatanu tariki ya 31 Ukwakira, mu gace ka Ngululu gaherereye muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y'Amajyaruguru.
Amakuru aturuka mu nzego z'umutekano avuga ko Capitaine wishwe yashinjwaga n'umurinzi we kuba yaranyereje amafaranga ye y'agahimbazamusyi, ibyateje intonganya hagati yabo bombi kugeza umwe yivuganye undi.
Amakuru kandi avuga ko nyuma y'urupfu rw'uriya Ofisiye, igikuba cyahise gicika mu baturage biba ngombwa ko bava mu ngo zabo bahungira mu nashyamba.
Umusirikare warashe umukuriye yahise atabwa muri yombi na bagenzi be, ndetse kuri ubu ategereje kugezwa imbere y'ubutabera akaryozwa ibyo yakoze.
#bienvenudo #goma #sympholinemedia #6k