yahishuye umusaraba we.
Miss Kundwa Doriane uri kubarizwa i Kigali yahishuye imbogamizi yahuye nazo muri Miss Rwanda
Nyuma y’imyaka igera ku 10 atari mu Rwanda, Miss Kundwa Doriane yagarutse mu Rwanda mu minsi ishize aho yaganiriye n’abandi bari n’abategarugori mu birori byateguwe na Women Foundation Ministries aho yagarutse ku rugendo rwe rwa mbere yo kuba Nyampinga na nyuma y’aho.
Miss Doriane yabigarutseho mu materaniro "Pink Sunday" yabereye muri Kigali Serena Hotel ku Cyumweru tariki ya 04 Mutarama 2026 mu nsanganyamatsiko "Restored to do it again", akayoborwa na Apôtre Mignonne Kabera uyobora Women Foundation Ministries na Noble Family Church.
Ni amateraniro yari yateguwe na “Girls Impact Ministry" y'abakobwa babarizwa muri Women Foundation Ministries. Yari agamije kongera gutera abagore n’abakobwa imbaraga ko bashoboye kandi bashobora kongera kubona amahirwe ya kabiri.
Avuga ku rugendo rwe rwo kuba Miss Rwanda, Kunda Doriane wegukanye ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda muri 2015 yavuze ko atari yiteze kuba Miss Rwanda ndetse bitari mu nzozi ze cyane ahubwo byaratunguranye, ndetse byatumye atabanza kwiga ikibuga cy’ibyo yari agiyemo.
Ati: “Kujya muri Miss Rwanda ntabwo byari ibintu nasengeye cyane. Ni ibintu byangwiririye. Byari ibintu byaje kumwe umuntu aganira n’inshuti hanyuma bakakubwira ngo ibi wabikora, ndababwira nti tuzareba.”
Akomeza agira ati “Ariko iyo tuzareba ivamo ko inshuti zanjye zihutaga, bahita banyandika mbimenya ku munsi wo kujya mu irushanwa.”
Avuga ko n’ubwo yagiye mu irushanwa atabiteguye, ntabwo byakuyeho imbogamizi yari guhura nazo muri icyo gihe cyane ko yari akiri muto afite imyaka 19 gusa.