Miss Mutesi Jolly yaba ari we Gen. Muhoozi ashaka kugira umugore wa 4?
Umugaba Mukuru w'Ingabo za Uganda, Gen Muhoozi Kainerugaba, akomeje kugaragaza ko yihebeye Mutesi Jolly wabaye Nyampinga w'u Rwanda wa 2016.
Ibi bije nyuma y'uko uyu musirikare kuri uyu wa Gatanu yagaragaje ko mu gihe cya vuba azarongora "umugore wa kane ukomoka mu Rwanda", nyuma yo guhabwa uruhushya rwo kubikora na Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Gen. Muhoozi mu bundi butumwa butandukanye, yaciye amarenga y'uko Miss Mutesi Jolly ari we agomba kurongora.
Uyu musirikare muri bumwe mu butumwa yanditse ku rubuga rwe rwa X, yavuze ko uwo agomba kurongora atangizwa n'inyuguti ya 'J'.
Uyu muhungu wa Perezida Yoweri Kaguta Museveni kandi yashyize kuri ruriya rubuga amafoto ya Miss Mutesi Jolly yari aherekejwe n'ubutumwa bumurata ubwiza, burimo ubuvuga ko "ni mwiza cyane" n'ubuvuga ko "na Beyonce ubwe ntiyamwigereranyaho".
Gen. Kainerugaba yarahiye ko mu mwaka utaha azaza gutwara umugeni we, ati: "Mu mwaka utaha nzaza mu Rwanda gutwara umugeni wanjye. Sinshaka ibihuha n'inkuru. Arahari kandi nzamurongora."
Gen. Muhoozi yaciye amarenga y'uko yifuza kurongora Mutesi Jolly, mu gihe kuva muri 2022 yakunze kugaragaza ko akunda uyu mukobwa.
Muri Mata 2022 ubwo Kainerugaba yarimo yitegura ibirori by'isabukuru y'imyaka 48 y'amavuko, yagaragaje ko Miss Jolly yagombaga kubyitara bakanagirana ibihe byiza.
Ati: "Jolly Mutesi wabaye nyampinga w’u Rwanda, inshuti yanjye ya kera izaba ihari mu birori byo kwizihiza isabukuru yanjye. Tuzagira ibihe bidasanzwe.”
Miss Mutesi Jolly icyo gihe yasubije Muhoozi ati: "Ndagushimiye musaza wanjye, ndamutse ntabonetse kuri iyi nshuro, nzabikora ubutaha. Ndakwifuriza imyaka myinshi yo kuramba. Isabukuru nziza.”
Gen. Muhoozi akomeje kugaragaza amarangamutima kuri Mutesi Jolly, mu gihe hari andi makuru avuga ko uyu mukobwa yaba ari mu rukundo n'umunya- Tanzania Lugumi Saidi.
Injira muri WhatsApp Channel yacu unyuze aha: https://whatsapp.com/channel/0029Vb6O5skElagqYEzHia