Umugore wa Riderman, Agasaro Nadia Farid yateye imitoma umugabo we bamaze imyaka 10 bakoze ubukwe, amushimira ku bw'uru rugendo yongera kumuhamiriza ko amwubaha kandi ko amukunda.

By bienvenudo.com
12 hours ago

Umugore wa Riderman, Agasaro Nadia Farid yateye imitoma umugabo we bamaze imyaka 10 bakoze ubukwe, amushimira ku bw'uru rugendo yongera kumuhamiriza ko amwubaha kandi ko amukunda.

Ni mu butumwa Nadia yanyujije ku rubuga rwa Instagram kuri uyu wa 16 Kanama 2025, umunsi bizihirizaho isabukuru y'urushako rwabo cyane ko barushinze kuri iyi tariki mu 2015.

Mu butumwa yanditse ku mbuga nkoranyambaga, Agasaro yagize ati: “Kuri wowe, soko y’ibyishimo byanjye. Urakoze ku myaka 10 tumaze turi kumwe. Si gusa kuba turi kumwe, ahubwo navuga ko ari imyaka 10 y’urukundo, ubucuti, gusangira ibanga n’ibyishimo, kwita ku wundi, gushyigikirana, kurindana, ndetse no gusangira utubazo tw’urwenya n’ibyishimo byinshi… Urakoze kuri byose, urukundo rwawe rutangaza ubuzima bwanjye.”

Agasaro yagaragaje kandi ko Riderman ari inkingi ikomeye mu rugo rwabo, amusobanura nk’umugabo w’umutima w’umutekano n’ubwiyunge.

Ati “Ndakubaha kandi si ukubeshya! Uri inkingi nyayo y’ubwiyunge n’umutekano. Ndagukunda kurenza uko nshobora kubivuga. Nkunda cyane uko undeba mu maso, nkunda wowe muri rusange. Urakoze kandi Imana ikomeze kudutera imigisha no kuturinda iteka ryose.”

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;