🔴 AMAKURU YATUNGURANYE
Mu masaha 56 gusa, igihugu cy’u Bushinwa cyohereje indege za gisirikare zipakira imizigo 16 muri Iran – igikorwa kidasanzwe kandi kitigeze kibaho mubihe byavubaha gutya.
Izi ndege, bikekwa ko ari izo mu bwoko bwa Y-20 “Kunpeng”, zishobora kuba zaritwaye ibikoresho bikomeye bya gisirikare cyangwa abasirikare, bigaragaza umubano uri kurushaho gukomera hagati ya Beijing na Tehran.
Ibi bikorwa bivugwa ko ari ubutumwa bukomeye ku Burengerazuba, cyane cyane ku bihano (sanctions) byashyizweho kuri Iran. Perezida Xi Jinping agaragara nk’uhagaze ku ruhande rwa Iran mu gihe umutekano wo mu Burasirazuba bwo Hagati ukomeje kuzamo umwuka mubi.
🧠 Abasesenguzi bavuga ko iyi “air bridge” ishobora guhindura imiterere ya politiki n’umutekano mu karere, ikerekana ko Ubushinwa bushobora gufasha inshuti zabwo kure cyane, bityo bukagabanya ijambo rya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
📌 Ese ibi bishatse kuvuga iki ku mahoro n’umutekano w’isi?
💬 Tanga igitekerezo cyawe!