*Myr Kizito BAHUJIMIHIGO*
Nyiricyubahiro Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yavukiye muri Paruwasi ya Rwamagana, i Nyagasenyi, kuwa 05 Ukuboza 1954. Ni umwe mu mfura za Seminari Nto ya Zaza, yashinzwe mu 1968 (kimwe na Myr Anasitazi MUTABAZI, Umwepiskopi wacyuye igihe wa Diyosezi ya Kabgayi baherewe ubupadiri ku munsi umwe).
Myr Kizito BAHUJIMIHIGO yaherewe ubusaseridoti i Kibungo kuwa 25 Nyakanga 1980.
Kuwa 21 Ukuboza 1997, Mutagatifu Papa Yohani Pawulo wa II yamutoreye kuba umwepiskopi wa Diyosezi ya Ruhengeri, maze kuwa 27 Kamena 1998, yimikwa na Musenyeri Ntihinyurwa Tadeyo, Arikiyepiskopi wa Kigali.
Kuwa 28 Kanama 2007, Nyirubutungane Papa Benedigito wa XVI yamutoreye kuba Umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo, yimikwa kuwa 28 ukwakira 2007, aba umwepiskopi wa Diyosezi ya Kibungo abifatanya no kuba umuyobozi wa diyosezi ya Ruhengeri, kugeza kuwa 29 Mutarama 2010, ubwo Papa Benedigito wa XVI yemeraga ukwegura kwe.
Intego ye y’ubwepiskopi ni “Ut Cognscant Te” (Bakumenye). Ni umuhanga wize i Roma, aho yakuye impamyabumenyi ihanitse mu by’imitekerereze n’uburezi (doctorat en psychologie et en pédagogie).
Nyuma yo kwegura, Myr Alexis HABIYAMBERE, wari umushumba wa diyosezi ya Nyundo, niwe watorewe kuba umuyobozi wa diyosezi ya Ruhengeri.
*Mbere yo kuba umwepiskopi, yakoze no mu Iseminari:*
👉1980-1983: Yabaye umurezi mu Iseminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito Zaza
👉1987-1990: Yabaye umwarimu mu Iseminari nkuru ya Rutongo
👉1990-1991: Yabaye umwarimu mu Iseminari Nkuru ya Filozofiya ya Kabgayi
👉1991-1994: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Kizito ya Zaza
👉1995-1996: Yabaye umuyobozi wa Seminari Nto yitiriwe Mutagatifu Visenti wa Pawulo y’i Ndera, Arikidiyosezi ya Kigali
👉1996-1997: Yabaye umuyobozi wa Roho mu Iseminari Nkuru ya Rutongo
👉Kanama 1997: Yabaye umurezi n’umuyobozi wa roho mu Isemanari Nkuru ya Nyakibanda