by Bienvenido Info
January 11th 2026.

🚨𝐔𝐏𝐃𝐀𝐓𝐄𝐒! IShowSpeed, umwe mu bantu bakurikirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga uri mu Rwanda, yagaragarijwe urukundo n’ibihumbi by’Abanyarwanda hirya no hino mu Mujyi wa Kigali aho yagiye anyura, na we avuga ko mu bihugu byose yasuye, nta cyiza yabonye kiruta u Rwanda.🇷🇼🙌

Yabivugiye mu mashusho acisha kuri channel ye ya Youtube mu buryo bwa ‘live’ aho agenda yerekana ibikorwa bitandukanye ari gukorera mu bihugu yasuye.

Nyuma yo gusura ingagi we n’itsinda rye, basuye ‘Gorilla Guardians Village’ ikigo cy’abahoze ari abahigi muri Pariki kuri ubu biyeguriye kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima ndetse bakanigisha amateka y’aka gace n’umuco nyarwanda muri rusange.

Nyuma y’ibyo bikorwa IShowSpeed yerekeje i Kigali aho yahise ajya kuri Club Rafiki ahasanga abafana be benshi bakorana ibikorwa bitandukanye birimo imyitozo ngororamubiri, kugerageza gukurura moto ebyiri ziri kugenda mu byerekezo bibiri bitandukanye n’ibindi.

Ari kuva kuri Club Rafiki, ni bwo IShowSpeed yavuze ko mu bihugu byose amaze gusura, u Rwanda ruri mu byiza yagezemo ku buryo yumva azanagaruka.

IShowSpeed yagiye muri restaurant izwi nko kwa Issa mu Biryogo, aho yahawe Isombe, ubugali, umuceri w’ipilau na brochette.

Muri iyi restaurant yahahuriye n’umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga ukoresha izina rya Osmarito, aho bakinanye umukino wo kumvana imbaraga (arm wrestling).

IShowSpeed abajijwe n’umwe mu bo yasanze muri iyi restaurant igihe azamara mu Rwanda, yamusubije ko azahamara igihe kuko yahaguze inzu.

Mu Rwanda ibi bikorwa yabikoze yambaye umupira w’ubururu wanditseho u Rwanda mu mugongo ndetse n’umubare karindwi, ibifite aho bihuriye n’umukinnyi w’umupira w’amaguru akunda cyane, Cristiano Ronaldo na we wambara umubare 7 ku myenda akinana.
#bienvenudo

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support