Noopja yunze mu rya Alex Muyoboke, na we yemeza ko Kevin Kade ari umuhanzi udasanzwe .
Umushoramari mu muziki nyarwanda, Nduwimana Jean Paul wamamaye nka @noopja , yagaragaje ko @kevinkade_ ari umuhanzi w'umukozi ndetse uzi kubyaza umusaruro amahirwe yose abonye.
Ibi yabitangaje mu butumwa yanyujije kuri Instagram ye, nyuma y'uko Kevin Kade ashyize hanze indirimbo ye nshya yise 'Nyanja' ikomeje kubica bigacika.
Noopja yavuze ko Kevin Kade ari umuhanzi usohora indirimbo ntaterere iyo, ahubwo agashyiramo imbaraga zose kugira ngo igere kure afatanyije n'abafana be.
Yakomeje avuga ko akurikije uburyo iyi ndirimbo ikoze by'umwihariko amashusho yayo, nta kabuza ikwiye guhabwa igihembo cy'indirimbo y'umwaka ifite amashusho meza.
Yakomeje avuga ko Kevin Kade aramutse akomeje uko ari gukora, yazaba umuntu munini.
Aya magambo yasorejeho ajya gusa n'ayo @muyoboke_alex aherutse gutangariza The Choice Live, aho yashimangiye ko Kevin Kade akomeje gukora cyane nk'uko ari kubikora, yazaba umuntu munini akaruta n'abandi barimo Kizz Daniel.
#birnvenudo
#thechoicelive #thechoicetrends