Nshizirungu Hubert “BEBE” washinze irerero rya Better Future Football Academy, ari mu biganiro n’abashinzwe guteza imbere umupira w’amaguru mu Bufaransa.
Ni ibiganiro biganisha ku kwemerera irerero rya @bffanhb kujya ryitabira amarushanwa y’abakiri bato mu Bufaransa ndetse amahirwe menshi ni uko mu mwaka utaha ashobora kwitabira amarushanwa y’abatarengeje imyaka 13.
Uretse ibyo, Nshizirungu Hubert “BEBE” yamaze kugera ku ntego ikomeye aho afitanye amasezerano n’amarerero yo mu mujyi wa Marsseile mu Bufaransa, aho buri mwaka azajya yoherezayo abana bane bitwaye neza bakajya gufata amasomo ku mupira w’amaguru.
Mu kwezi kwa Gatandatu 2026, abana bane ba mbere bazaba bamaze kugaragaza ubuhanga budasanzwe muri Better Future Football Academy, bazafata rutemikirere berekeze kwigira umupira mu mujyi wa Marseille mu Bufaransa.
#bienvenudo.com