Event |
by Bienvenido Info
November 11th 2025.

Event Details:

Umubyeyi w’imyaka 22 wavaga i Muhanga yerekeza i Rubavu yabyariye mu modoka itwara abagenzi ya Coaster.

Ibi byabaye ku wa Mbere, tariki 10 Ugushyingo 2025, ubwo uyu mubyeyi yafatwaga n’ibise bageze mu Murenge wa Ngororero ahitwa Kazabe.

Amakuru IGIHE yamenye ni uko uyu mubyeyi yari aturutse i Nyamagabe aho yashatse, yerekeza i Rubavu aho akomoka, kugira ngo azabyarireyo.

Ubwo uyu mubyeyi yari afashwe n’ibise, imodoka yarahagaze abagenzi basohoka mu modoka, ku bw’amahirwe hahita hagera imbangukiragutabara yatambukaga barayihagarika, umuganga wari uyirimo atangira kumufasha kubyara, ari muri coaster.

Ubwo yarimo amufasha kubyara bahamagaje indi mbangukiragutabara yo ku bitaro bya Muhororo, kugira ngo ajye kwitabwaho, ndetse akurikiranwe n’abaganga ari ku bitaro.

Umuyobozi w’Ibitaro bya Muhororo, Dr. William Namanya mu kiganiro na IGIHE yahamije ko uyu mubyeyi yabyaye neza, ndetse yaba ubuzima bwe n’ubw’uwo yibarutse bumeze neza.

Ati “Umubyeyi yaramutse neza, ndetse tugiye kumusezerera kubera ko yabyaye neza n’uwo yabyaye yatangiye konka, nta kibazo yigeze agira. Yafashwe n’ibise, kubera umugisha hahita hagera imbangukiragutabara y’Ibitaro bya Kabaya abaganga batangira kumufasha, afashwa kugezwa ku Bitaro bya Muhororo.”

“Icyabaye ni uko nk’umubyeyi wari ugiye kubyara inda ya mbere ashobora kuba ibise byaraje ntabimenye, kandi byari biteganyijwe ko abyara tariki 6 Ugushyingo 2025 kandi bibaho ko iminsi yarenga cyangwa ikajya munsi.”

Dr. Namanya yakomeje avuga ko u Rwanda rwashyize imbaraga muri segiteri y’ubuzima, binyuze mu kongerera ubushobozi ibitaro n’abajyanama b’ubuzima ku buryo ibyabaye kuri uriya nta mpungenge byashoboraga guteza.

source : igihe 

Date :

November 11th 2025, 3:39 PM to January 30th 2026, 3:39 PM

Event Location :

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support