Ibihugu bidafite umupira ufatika muri Afurika nibyo usanga bishobora amafaranga menshi mu kwirukankira ku batoza b'Abanyamahanga.
Iyi #TOTALEnergiesAFCON2025 isize itweretse ko burya akenshi ibihugu birenganya abatoza nyamara abo batoza sibo bashinzwe gukorera igihugu abakinnyi ahubwo igihugu kigira uburyo kigwiza abakinnyi beza bahagije hanyuma ukabona kubaza umutoza umusaruro yabavanyemo.
Final: Senegal 1-0 Morocco
Ibihugu byombi bitozwa n'Abenegihugu ndetse ikiyongeraho, Thiaw uhaye Senegal yasimbuye Aliou Cissé w'umwenegihugu wanatwaye CAN rukumbi bagiraga mbere y'uko Thiaw nawe akora amateka akomeye akayitwara Walid Regragui wa Morocco umaze imyaka ine asimbuye umutoza w'Umunyamahanga.
Isomo mbonamo rero: Niyo wazana abatoza 10 icyarimwe ubakuye i Burayi ariko ukaba udafite abakinnyi beza wateguye unafite uburyo buzwi bategurwamo, utazirirwa ugira uwo urenganya ngo wavuyemo rugikubita.