by Bienvenido Info
January 10th 2026.

Urujijo ku rupfu rw’Umunyarwandakazi wapfiiriye muri kasho
 
Polisi ya Tanzania yatangaje ko Umunyarwandakazi witwa Uwumuhoza Viollete yaguye muri kasho y’aho yari afungiwe mu majyaruguru y’Umujyi wa Arusha.

Itangazo Polisi ya Tanzania yashyize hanze ku wa Kane, tariki ya 08 Mutarama 2026, yavuze ko urupfu rwe rwabaye nk’amayobera kuko hataramenyekana icyaruteye.

Polisi ya Tanzania yerekanye ko iperereza rikomeje kugira ngo hamenyekane icyabaye intandaro y’urwo rupfu rwa nyakwigendera rwabaye ku wa 07 Mutarama 2026.

Ku rundi ruhande ariko raporo yaturutse ku biro bikuru bya Polisi ya Tanzania muri Dodoma yavuze ko Uwumuhoza Viollete yaba yiyahuriye aho yari afungiwe nubwo na byo bigikomeje kwibazwaho.

Ntabwo Polisi ya Tanzania yigeze itangaza  imyaka ya Uwamahoro Viollete. Gusa, yari yaratawe muri yombi kubera kwinjira no gutura muri Tanzania mu buryo bunyuranyije n’amategeko burimo no kuba nta cyangombwa kimwemerera kuhaba yari afite.

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support