by Bienvenido Info
January 25th 2026.

Sarah Sanyu yavuze imbarutso y'indirimbo "Mukunzi we" n'ibyo yishimira mu myaka 20 amaze mu muziki


Umuramyi Sarah Sanyu yavuze ko indirimbo ye nshya “Mukunzi we” yayihimbye mu gihe yakoraga ubukwe bwe, mu rwego rwo gushimira Imana n’abantu bamubereye ababyeyi mu bihe by’ingenzi by’ubuzima bwe, anagaragaza ko mu myaka 20 amaze mu muziki yishimira cyane ineza n’ubuntu bw’Imana byamuhaye urukundo rw’abantu.

Mu kiganiro yagiranye na inyaRwanda, Sarah Sanyu Uwera uzwi nka Sarah Sanyu yavuze ko "Mukunzi we" ari indirimbo y’ishimwe ikubiyemo amarangamutima menshi n’ubutumwa bwimbitse bwuje gushimira. Yayanditse ubwo yakoraga ubukwe na Kayumba Aimé bwabaye ku Cyumweru, ku wa 29 Nyakanga 2018.

Icyo gihe umutima we wari wuzuye ishimwe ku bw'abantu bahagaze mu mwanya w'ababyeyi be batakiriho. Yagize ati: “Nayikoze igihe nateguraga ubukwe. Bitewe n'ishimwe nashakaga guha abahagaze mu mwanya w'ababyeyi banjye ntari mfite.”

Uyu muramyi uri ku mwanya wa mbere mu bahanzi bakurikirwa cyane kuri TikTok, yasobanuye ko ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ye nshya bugamije gushimira ababyeyi, inshuti n’abandi bose bahora hafi y’umuntu mu rugendo rwe rw’ubuzima.

Ati: “Harimo ubutumwa bushimira ababyeyi n'inshuti iteka badahwema kuba iruhande rw'umuntu, kubasabira imigisha ku Imana ku bw'imirimo myiza baba bakoze ku buzima bw'abantu. Muri make ni ugushima Imana, abantu, ababyeyi”.


Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Categories

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support