Shaddyboo yashyize umucyo ku mubano we na Ish Kevin uvugwamo agatotsi

Nyuma y'uko mu minsi ishize byavuzwe ko umubano wa Shaddyboo n'umuraperi Ish Kevin wajemo agatotsi, kuri ubu Shaddyboo yagaragaje ko bameranye neza.

Umwuka mubi hagati y'aba bombi watangiye kuvugwa mu mpera za Nzeri 2025, ubwo aba bombi bari bakubutse i Goma mu bikorwa by'akazi.

Ubwo bari bakubutseyo, aba bombi nta n'umwe wongeye gukurikirana undi kuri Instagram nk'uko byari byari bisanzwe, ndetse kugera n'ubu niko bimeze, ari nabyo byatumye abantu bibaza ku mubano wabo.
Mu gihe benshi bari bakibyibaza, Shaddyboo yatunguranye anyuza ubutumwa kuri Instagram ye yifuriza isabukuru nziza y'amavuko Ish Kevin ndetse amwifuriza imigisha myinshi, bishimangira ko nta kibazo bafitanye.
#bienvenudo
Injira muri WhatsApp Channel yacu unyuze aha: https://whatsapp.com/channel/0029Vb6O5skElagqYEzHia0g
