🇷🇺 Uburusiya bwafashe icyemezo gikomeye ku muryango wa “Satanism”
Urukiko rw’ikirenga rw’u Burusiya rwemeje ko “Satanism” n’itsinda ryitwa International Satanist Movement ari amatsinda y’iterabwoba, ribahagarika hose mu gihugu.

Icyemezo gikumira amahame rusange ya Satanism n’imigenzo y’ubupfumu, bamwe mu bashinjacyaha babifashe nk’intsinzi mu “rugamba ruhoraho hagati y’icyiza n’ikibi.”
Iki cyemezo kandi cyafashwe mu ibanga n’umucamanza Oleg Nefedov, ari na we mu 2023 wahagaritse ibyo bise “international LGBT movement.”
Abategetsi, abayobozi b’amadini n’abakwirakwiza propaganda bamaze umwaka bashinja LGBT, abamagana kubyara, n’abandi bafite ibitekerezo bitandukanye ko ari “Abasatanisti.”
Muri Mutarama ushize, Patriarche Kirill uyobora Kiliziya Gatolika y’Abarusiya yavuze ko bidakwiye ko “amatsinda ya Satani” akorera ku mugaragaro kandi akigisha urubyiruko rwabo iyo mico mibi.
🗣️ Wowe ubitekerezaho iki?