by Bienvenido Info
February 12th 2026.

Umukobwa witwa Gihozo Henriette w’imyaka 18 afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi; akurikiranyweho icyaha cyo gukomeretsa akoresheje urwembe umusore witwa Hanyurimana Lazare w’imyaka 25, nyuma y’uko amwimye urukundo.

Icyi cyaha cyakorewe mu Mudugudu wa Kabeza, Akagari ka Gihundwe, Umurenge wa Kamembe.

Amakuru avuga ko uyu mukobwa yasanze uyu musore mu kabari atangira kumubaza impamvu akomeza kumwanga kandi yaragaragazaga ko amukunda. Umusore yamusubije ko atamwiyumvamo, ariko umukobwa akomeza kumuhatiriza.

Abari aho bavuze ko habayeho guterana amagambo hagati yabo birangira bombi bakubitanye inshyi, mbere y’uko babatandukanya.

Bivugwa ko umukobwa yasohotse mu kabari ajya kugura urwembe muri butiki iri hafi aho aragaruka, bitunguranye atangira kurukebesha wa musore ku kuboko, ku itako no mu gatuza, aramukomeretsa bikomeye.

Inzego z’umutekano n’Ubuyobozi bw’Akagari zahise zitabara, umusore ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe ari kuva amaraso menshi, umukobwa ahita atabwa muri yombi.

Bwiza News yanditse ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kamembe, Ingabire Joyeux, yemeje iby’aya makuru, anenga iyo myitwarire.

Ati “Gukemura amakimbirane binyuze mu rugomo si byo. Urubyiruko rukwiye kwirinda gushaka urukundo ku ngufu no kwishora mu businzi n’imyitwarire ishobora kurugusha mu byaha.”

Yongeyeho ko dosiye y’uyu mukobwa yashyikirijwe RIB kugira ngo akurikiranwe n’amategeko, anasaba ababyeyi kugira uruhare rukomeye mu kurera no kugenzura imyitwarire y’abana babo.

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support