Umunyamakuru Aissa Cyiza wari umaze igihe ari umuyobozi w’amakuru kuri Royal FM, yazamuwe mu ntera ahabwa inshingano zo kuba umuyobozi wungirije w’iyi radiyo iri mu zikunzwe mu Rwanda.
Ni icyemezo cyatangajwe n’ubuyobozi bwa Royal FM kuri uyu Mbere tariki 24 Werurwe 2025.
Aissa Cyiza yamenyekanye nk’umunyamakuru wakunzwe na benshi kubera ijwi rye n’ubuhanga mu mikorere ye mu kiganiro AM to PM gitangira saa Tanu z’amanywa kugeza saa Munani z’umugoroba kuri Royal FM, amazeho imyaka umunani.
Aissa Cyiza yatangiye itangazamakuru mu mwaka wa 2012, ahera ku Isango Star, aho yamaze imyaka itatu aza kujya kuri Royal FM ari na yo akiriho kugeza ubu.
Uyu mugore kandi ni umwe mu bakora ikiganiro “Ishya” cyatambukaga kuri televiziyo y’Igihugu mbere y’uko kivanwayo kigatangira gutambuka kuri shene ya YouTube bashinze.
#bienvenudo#empire# news