Uretse kuba amakuru njye nari nyamaranye iminsi narayakuye mu Giporoso, dore uko bimeze.
Murabizi General Muhoozi aherutse mu Rwanda, muranabizi ko President Tshisekedi na leta ye bita AFC/M23 groupe terroriste.
Kuva ejo ibintu byarahindutse.
Ni ubwambere igisirikare cya Congo cyavuga kuri AFC/M23 batavuze ijambo terroriste.
Ministry w’ububanyi n’amahanga wa Congo Wagner niwe wabaje ejo yemeze ko leta ye izavugana na AFC/M23 imbona nkubone.
Ejo, igisirikare cya Congo cyishimiye ko AFC/M23 yavuye Walikale bihita biba ubwambere igisirikare gikoresha ijambo AFC/M23 nta zina Rwanda cyangwa teroriste rijemo. Banavuga ko nabo bazubahiriza agahenge.
Minister Wagner yavuze ko bavuganye na America. Niki Trump yambwiye Congo gituma ituza ikemera kuganira na AFC/M23 ndetse izina Rwanda rikabava mu kanwa? Ntibyumvikana se?😁
Ikindi General Muhoozi kuri post yakoze mukanya, yavuze ko America idashobora kuza muri East Africa u Rwanda na Uganda nta kaboko bafitemo. Ibi nabyo birumvikana neza.
Igihari ni kimwe,
Abazamuraga izina u Rwanda nabi bagiye guceceka, abasebyaga u Rwanda babonye umuriro twese twabakirijeho baratuza.
AFC/M23 iri mu baturage, nta bihano na bimwe wabaha byatuma bava Goma na Bukavu, i Burayi bahawe ibihano, America bamwe nabo ni uko muri Congo bakatirwa urwo gupfa! Abo bantu bahava gute? Bakajyahe? Ko Congo ari iwabo.
Iyo America yumvise ibi, iyo u Rwanda na Uganda bumvise ibi, bose babwira President Tshisekedi gutuza mbere yuko AFC/M23 igera Kinshasa.
AFC/M23 niyo ifite umupira mu ntoki. Nibabo bazagena uko ibiganiro bizagenda. Icyo bazashyira imbere nicyo kizakurikizwa
Ahubwo wowe wumva AFC/M23 yasaba iki kugira umutekano urambe byigihe kinini? Impunzi zitahe