Umunyarwandakazi Akingeneye Olga wamamaye mu bikorwa bitandukanye byo gutinyura abafite ubumuga bitinyaga, yambitswe impeta y’urukundo n’umukunzi we Ndoba Arthur.
Mu mafoto yasangije abamukurikira ku rubuga rwa Instagram, Akingeneye yasangije abamukurikira amafoto ari kumwe n’umukunzi we, maze ayaherekesha amagambo agira ati “ Inkuru y’urukundo rwanjye yabaye impamo.”
Ni amafoto yazamuye amarangamutima ya benshi, aho bifurije uyu mukobwa kuzarushinga rugakomera, we n’umukunzi we Ndoba.
Akingeneye Olga ni umunyarwandakazi w’imyaka 25 y’amavuko wamamaye ku bikorwa bye byo gutinyura abafite ubumuga, abereka ko kugira ubumuga atari ukwamburwa ubushobozi bwibyo wakora.
Mu mwaka w’i 2023 ubwo Akingeneye yagezaga ikiganiro ku rubyiruko rwari rwitabiriye ihuriro rya ‘Story Telling Night’, yasangije ubuzima bwe n’uburyo yahuye n’ubumuga bwo gushya mu isura, ubwo yari afite imyaka 3 y’amavuko.
Yagize ati” Ababyeyi bambwira ko ubwo nari muto mfite imyaka itatu ndwaye malaria numvise mfite imbeho, maze njya mu gikoni aho bari batetse ngiye kota, mpageze ngira isereri ngwa mu nkono y’ibishyimbo iri ku ziko.”
Nyuma y’iyi mpanuka Akingeneye yamaze imyaka itatu mu bitaro yitabwaho, maze nyuma yaho aza gutangira ishuri, ariko abana biganaga bakajya batinya kumwegera kubera isura ye yari yarahiye bikomeye.
Hamwe n’umuryango we uyu mukobwa yabashije kwitinyuka arenga ibyamucaga intege, ariga ndetse muri 2024 yasoje amasomo y’’icyiciro cya kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’itangazamakuru ndetse n’itumanaho muri Kaminuza ya Mount Kigali.
Kuri uyu munsi, Akingeneye Olga afite inzu itanga serivisi z’ibirungo by’ubwiza “MakeUp” yitwa Beauty by Folga, ibi akaba abifatanya no gukora ibiganiro bitandukanye ku muyoboro we wa Youtube yise “ Folga’s World”