Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda yavuze ko uburyo umubano w'u Rwanda n'u Bubiligi wari uhagaze byasaga nk'aho ari ukubeshyana hagati y'ibihugu byombi.
Alain Mukuralinda mu kiganiro na RBA, yagize ati: "Ese wavuga y'uko ukomeje kugirana umubano n'Igihugu runaka ariko ugahindukira, ukajya kubwira ibindi byose, indi miryango yose n'ibindi bigo by'imari byose ngo mu bahane. Uwo mubano waba isobanutse?."
Mukuralinda akomeza avuga ko u Bubiligi nk'Igihugu cyagize uruhare mu mateka y'ibyabaye mu Rwanda n'umubano wihariye cyahisemo gufata uruhande rumwe mu bibazo bya DRC. Ati: "Aho waje gufasha abantu, wahisemo uruhande rumwe. Umaze no guhitamo uruhande rumwe, wongeraho n'akarusho, reka abo nashyize ku ruhande njye kubakomanyiriza."
Kuri uyu wa Mbere nibwo Guverinoma y’u Rwanda yamenyesheje iy’u Bubiligi ko yahagaritse umubano wayo nabwo mu bya dipolomasi, inategeka Abadipolomate b’iki gihugu kuba bavuye ku butaka bwarwo mu gihe kitarenze amasaha 48.