Zelenskyy yandikiye ibaruwa Trump amusaba imbabazi
Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelenskyy yandikiye ibaruwa mugenzi we wa USA Donald Trump amusaba imbabazi ku bushyamirane bwabaye hagati yabo ubwo aheruka muri Whitehouse.
Steve Witkoff intumwa ya Amerika mu Burasirazuba bwo hagati yatangarije Fox News ko Zelenskyy yanditse ibaruwa asaba imbabazi Trump ku bwumvikane buke bwabaye mu minsi yashize.
Zelenskyy asabye imbabazi, mu gihe kuri uyu wa Kabiri biteganyijwe ko intumwa za Amerika n'iza Ukraine bahurira muri Saudi Arabia mu biganiro bigamije kumvikana ku masezerano y'umutungo kamere wa Ukraine aho Amerika ishaka kuwubyaza umusaruro.
Ni mu gihe kandi ibi bihugu bitabanye neza muri ibi bihe, kuko Amerika yahagaritse inkunga za gisirikare yahaga Ukraine mu ntambara n'u Burusiya, icyakora byitezwe ko ibiganiro by'uyu munsi nibigenda neza Amerika ishobora kwisubiraho.
#beinvenudo#news