Zuena yahishuye uko yemereye urukundo Bebe Cool amugoye cyane =========================================== Zuena Kirema, umugore w'umuhanzi Bebe Cool, yahishuye ko kugira ngo bakundane byagoranye cyan

By bienvenudo.com
12 hours ago

Zuena yahishuye uko yemereye urukundo Bebe Cool amugoye cyane

Zuena Kirema, umugore w'umuhanzi Bebe Cool, yahishuye ko kugira ngo bakundane byagoranye cyane kuko kugira ngo yemerere urukundo Bebe Cool byamutwaye imbaraga nyinshi.

Uyu mugore aganira n'ikinyamakuru 'Big Eye Ug', yatangaje ko ahura na Bebe Cool bwa mbere, atigeze amwiyumvamo bitewe n'uburyo yagaragaraga nk'aba Rasta ndetse icyo gihe Bebe Cool yamwatse nimero ye ya telephone arayimwima.

Ati "Bwa mbere nanze kumuha nimero yange inshuro ebyiri. Yagaragaraga nk'aba Rasta kandi ibyo iwange ntibyakoraga, nabonaga bitanshishikaje."

Yakomeje avuga ko kudacika intege kwa Bebe Cool, nibyo byatumye amuha amahirwe yo kuganira byimbitse. Yavuze ko bavugana bwa mbere yatunguwe n'uburyo Bebe Cool yamwubashye cyane, abona ko yazamubera umuntu w'ingirakamaro.

Zuena kandi yahishuye ko atigeze amenya ko Papa wa Bebe Cool yahoze ari Minisitiri, kugeza ubwo abisomye mu binyamakuru.

#BienvenudoNews

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;