ITANGAZO RY’UMWIHARIKO RYO KU WA 17 WERURWE 2025
Ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) ryagaragaje impungenge zaryo zikomeye ku kuba zimwe mu nzego mpuzamahanga zikomeje kugerageza guhungabanya ku bushake ibiganiro bigamije amahoro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), hagamijwe kuburizamo inama zari zitegerejwe cyane. Ibihano bikomeje gufatirwa abanyamuryango ba AFC/M23, harimo n’ibyafashwe ku munota wa nyuma mbere y’ibiganiro bya Luanda, bikomeje gukoma mu nkokora ibiganiro by’amahoro no kubuza intambwe igaragara iterwa.
Iyi myitwarire idasobanutse, yuzuyemo uburyarya no kutavuga ibintu uko biri, ikomeje gufasha Perezida Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo gukomeza politiki ye y’intambara.
Byongeye kandi, AFC/M23 iramenyesha Abanye-Congo bose ndetse n’amahanga ko ingabo zihuriweho na Kinshasa ziri gukomeza intambara zazo, zigaba ibitero n’amasasu ku butaka, ndetse zigakoresha ibisasu bikomeye bigabwa ahatuwe n’abaturage benshi ndetse no ku birindiro byacu, hifashishijwe indege z’intambara na drones z’intambara zo mu bwoko bwa CH-4.
Muri iyo mibereho, ibiganiro ntibikishoboka. Ku bw’ibyo, AFC/M23 yafashe icyemezo cyo kudakomeza kwitabira ibiganiro.