by Bienvenido Info
January 16th 2026.

🚨 AGEZWEHO 🚨 AFC/M23 itanze Umujyi wa Uvira 

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ryatangaje ko ryashyize Umujyi wa Uvira mu maboko y’umuryango mpuzamahanga, riwusaba kubungabunga umutekano w’abawutuye.

Tariki ya 16 Ukuboza 2025, AFC/M23 yatangaje ko igiye gukura abarwanyi muri uyu mujyi. Mu minsi ibiri yakurikiyeho bawuvuyemo, ariko Leta ya RDC yagaragaje ko batigeze bawuvamo.

Mu ibaruwa AFC/M23 yandikiye Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye tariki ya 15 Mutarama 2026, yatangaje ko hashize iminsi itatu isabye ko ingabo ziri mu butumwa bw’uyu muryango muri RDC (MONUSCO) zirinda abatuye muri uyu mujyi.

Ubu busabe bwagejejwe ku ntumwa yihariye y’Umunyamabanga Mukuru wa Loni muri RDC ikaba n’Umuyobozi w’agateganyo wa MONUSCO, Vivian Van de Perre.

Umuyobozi wa AFC/M23, Corneille Nangaa Yobeluo, yagize ati “Umuryango wacu, AFC/M23, kuva uyu munsi wafashe icyemezo cyo gushyira Umujyi wa Uvira mu nshingano zose z’umuryango mpuzamahanga.”


#gutanews #KigaliToday #RBASports 
#bienvenudo #RBAAmakuru

Bienvenido Info user

Bienvenido Info

[email protected]
Search Website

Search

Explore

Tags

Subscribe

Newsletter

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support