Event Details:
General Laurent Nkunda ni muntu ki?
SOMA AMATEKA Y'UMUSIRIKARE UKUNZWE CYANE, WARWANIYE UBURENGANZIRA BW'ABA-CONGOMANI BAVUGA IKINYARWANDA MURI CONGO.
Amazina ye bwite ni Laurent Nkundabatware Mihigo, yavutse tariki ya 2/02/1967 mu cyahoze ari Zaire, i Rutshuru muri Kivu y'Amajyaruguru. Yize Psychology muri Kaminuza ya Kisangani.
Yinjiye mu gisirikare cya FPR mu 1993 kugeza FPR ifashe ubutegetsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994, akaba kandi yararwanye mu ntambara yo guhirika Mobutu mu mwaka 1997-1998, mu ntambara ya Kabiri ya Congo 2000-2003 yagizwe Major mu mutwe wa RCD aza kugirwa General mu ngabo za Congo mu mwaka wa 2004 ubwo habagaho guhuriza hamwe imitwe yose yarwaniraga muri Congo.
Gen. Nkunda yaje kwigomeka ku butegetsi we na Brigade ya 81 na 83 yayoboraga yiyunga ku yindi mitwe y’abarwanyi bajya mu mashyamba yo mu gace ka Masisi, aho yaje gushinga umutwe yise Congrés National Pour la Defense du Peuple (CNDP).