Biragoye ko namara ibyumweru bitatu ntakoze ahantu nka hatatu -Alto
Umuhanzi Alto yagaragaje ko nubwo adakunze kugaragara mu bitaramo cyane, bidasobanuye ko nta buryo afite bwa gukora ngo abyaze umusaruro ibihangano bye.
Mu kiganiro yagiranye na ‘B&B FM’, yavuze ko nubwo umuhanzi atagaragara mu bitaramo, aba afite ubundi buryo bwinshi yakwinjizamo amafaranga kandi menshi. Yavuze ko we afite ahantu henshi akura amafaranga, harimo no kuririmba mu bukwe.
Ati “Mfite ‘platforms’ zange kandi zikomeye…izo zaguha amafaranga, rimwe na rimwe ubukwe bw’abakire nkorayo, biragoye ko namara ibyumweru bitatu ntakoze ahantu nka hatatu. Rero urumva hari hamwe utinjiriza, ariko hari n’ahandi winjiriza bitewe n’ibyo ukora.”
Alto ni umwe mu bahanzi nyarwanda n'abahanga, gusa ni ni gake cyane agaragara mu bitaramo bikomeye mu Rwanda, bigatuma benshi babyibaza byinshi.
#bienvenudonews