Ese i Remera aho siporo itererwa inkingi bakiriye igare nk'urukundo?
Ubundi tumenyereye ko hatangwa ibendera n'impanuro mbere yo kujya mu irushanwa cg mu butumwa,
Uyu munsi @Rwanda_Sports yatunguranye yakira abavuye mu butumwa batazanye umudali ahubwo kurebera hamwe icyakozwe no gutegura ahazaza,
Kera iyo bavugaga ngo Umunyarwanda ntiyasoje shampiyona y'Isi, abantu bamuhaga urw'amenyo,
Shampiyona y'Isi uko yagendaga mwese mwarabibonye, aho hatangira abakinnyi 160 hagasoza 30, twarabiganiriye ko amayeri ya mbere ari ukubanza kwikiza abakinnyi.
Ibitangaza byo byarabaye aho Abanyarwanda 4 basoje Road Race, umubare munini kuva u Rwanda rukinnye shampiyona y'Isi mu 2014 muri Espagne.
Abakinnyi 23 bakinnye shampiyona y'Isi ya 2025, umubare munini bwa mbere kuva mu 2014, ibizagorana kongera kuwugira (byashoboka Youth Racing Cup yongerewemo imbaraga),
Ubwo etat major ya @Rwanda_Sports yemeye kumva amasomo n'ibitekerezo by'abavuye ku rugamba Remco Evenepoel yakomerekeyeho, mu gutegura urundi rugamba (rw'Afurika) , ibintu biri kujya aheza.
Mu Ugushyingo 2025 u #Rwanda ruzitabira shampiyona y'Afurika i Mombasa muri Kenya, ni umwanya wo kwimara agahinda kuri aba bahungu n'abakobwa.
Abavuye mu Rwanda bahise bajya muri shampiyona y'Uburayi, imidali barakukumba (Pogacar, Remco, Demi Vollering, Marlen Reusser... ) bashimangira ko ari abami b'abami, Isi iruta Uburayi.
Ubu rero na Team Rwanda igomba kujya muri Kenya izi ko shampiyona y'Isi yabasumbaga nibyo ariko ko bafite ijambo kuri uyu mugabane no kugarura u Rwanda ku mwanya rukwiye, 4 beza barinyukira, bakarihagurukira zigata izazo.
Iri tsinda ryari muri shampiyona ntawuvuyemo rihabwe amahirwe yo kujya Kenya ubundi batitize icyambu cya Mombasa.
Etat Major ya Minisports yahuye n'abakinnyi bamaze guhabwa 💰 bemerewe ndetse kuzuye nta biceri biri kuburaho 😜.
#Bienvenudo
#IgareNiUbuzima #IgareNiUrukundo