Ibyo wamenya kuri Candy Basomingera wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo asimbuye Uwayezu Jean François Regis.
Afite impamyabumenyi mu by’amategeko yakuye muri Université Saint-Louis i Bruxelles mu Bubiligi. Yahize kuva mu 1999 kugeza 2003.
Afite impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by’imibanire y’ibihugu (International Relations) yakuye muri London Metropolitan University. Yahize kuva mu 2003 kugeza mu 2006.
Basomingera yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere ubukerarugendo bushingiye ku nama (RCB).
Ni umwanya yagiyeho muri Werurwe 2023.
Mbere yo guhabwa umwanya muri RCB, Basomingera yakoraga mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma.
Yagiye akora izindi nshingano zitandukanye zirimo kuyobora ishami rishinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwereranee, yanabaye Umuyobozi mukuru ushinzwe umubano na Afurika yo hagati muri iyi minisiteri.
Kuva mu 2019 kugeza mu 2021, Basomingera ni umwe mu bagize uruhare mu gutegura Inama y’abakuru b’ibihugu na za guverinoma y’Umuryango Commonwealth, CHOGM, yabereye i Kigali.
Kuva mu 2009 kugeza mu 2010, yakoze muri yahoze ari Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Sida.
Uretse ibijyanye na politiki, Basomingera ni umwe mu bashinze inzu y’imideli ya Haute Bas