Nishimwe Naomie wabaye Nyampinga w’u Rwanda mu 2020, yihanangirije abamaze iminsi bavuga ko umugabo we, Michael Tesfay, ari umukene, abasubiza ko ibyo bitabareba kuko ntawe yamushinze, kandi yishimiye umubano wabo.
Ati “Yajya hehe mujye mumureka kandi igihe muzajya mumubona, mujye mufunga umunwa. Icyo nzabafasha, ni ukubagurira akantu kitwa ka ‘Super Glue’, nimujya mumureba nijoro mujye muceceka. Ariko kuri njye rwose mwemerewe kuvuga ibyo mushaka? Numvise muvuga ko akennye!”
Yavuze ko abantu bakwiriye guha agahenge Michael Tesfay, kuko bataramubona ku mbuga nkoranyambaga ari gusabiriza.
Ati “Mwigeze mumubona aza hano ku mbuga nkoranyambaga asabiriza? Nigeze nza hano ku mbuga nkoranyambaga mvuga ko hari ibitagenda kuri we? Oya, rero mumundekere. Ubundi ko mubereka naramubahaye? Ni uwanjye. Iyo nza kumushyira hano ku mbuga nkoranyambaga, hari ubwo nza mvuga ngo mumutware? Oya. Iyi ni isura y’umuntu wishimye, utari guhangana n’ibibazo.”