#KWIBUKA31
Indirimbo yitwa hagati y'Ibiti bibiri urayizi.? Indirimbo Yitwa Ubalijoro urayizi.? Uyu mugabo niwe wazihimbye gusa yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Amateka ya Karemera Rodrigue, yari muntu ki.? Sobanukirwa byinshi ku buzima bwe!
Mu busanzwe Amazina yiswe na babyeyi ni Karemera Rodrigue, yabonye izuba mu mwaka w'i 1957, avukira ndetse akurira mu karere ka Rwamagana mu ntara y'Iburasirazuba bw'U Rwanda. Rodrigue Akaba yari umwana w'imfura mu muryango wabo wa bana bane.
Amashuri abanza yayize ku ishuri rya Saint Aloys I Rwamagana ni mu gihe ayisumbuye yayize mu iseminari ya Zaza iherereye mu Karere ka Ngoma. Mu mwaka w'i 1973 ubwo imwe mu miryango y'Abatutsi yameneshwaga abandi bakicwa, yahungiye I Burundi akiri umunyeshuri mu mwaka wa kane.
Aho I Burundi niho yaje gusoreza amashuri yisumbuye. Mu mwaka w'i 1977 Rodrigue yagarutse mu Rwanda abifashijwemo na Musenyeri Sibomana wifuzaga kuzagira Rodrigue umupadiri. Akigera mu Rwanda yaje guhita ajya kwiga iby'ubupadiri mu Iseminari ya Nyakibanda iri mu Karere ka Huye.
Inzozi zo kuzaba umupadiri uko iminsi yashiraga indi igataha Karemera Rodrigue, yabonaga zitangiye gukendera ndetse yaje guhagarika aya masomo ageze mu bufuratiri maze afata umwanzuro wo kwiberaho ubuzima bw'Umukristo usanzwe.
Mu mwaka w'i 1983 Karemera Rodrigue yarushinze n'inshuti ye byigihe kirekire ariwe Mukakibibi Madelene, Imana yahaye umugisha urukundo rwabo aho Babyaranye abana batatu gusa ubwo uyu muhanzi yicwaga muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 akaba yaricanwe n'umwana we w'imfura.
Impano yo kuzaba umuhanzi Karemera Rodrigue si ikintu cyaje akuze, kuko yatangiye gukunda umuziki akiri umwana muto ndetse ubwo yigaga mu mashuri abanza yaririmbaga muri chorali akaba n'umuhereza mu kiliziya.
Ubwo yavaga mu byo kwiga amasomo y'Igipadiri Rodrigue yaje guhita ajya mu gihugu cya otirishe kwigayo imyaka itatu ibijyanye n’umuziki ndetse no gucuranga ibikoresho by’umuziki nka : Piano, Guitar, ingoma za kizungu, n'ibindi byinshi.
Aya masomo yaje kuyasoza maze agaruka mu Rwanda akora umuziki aho mu rugendo rwe nk'umuhanzi yamamaye mu ndirimbo nyinshi zitandukanye yagiye akora zirimo : Ubalijoro, Kwibuka, Abantu si bo Mana, Mpinganzima, mon coeur rebelle, Mukazi, n'izindi nyinshi.
Usibye gukora umuziki kugiti cye yabaye kandi mu itsinda rya muzika afatanyije n'abandi basore batatu mu itsinda bise PAMARO( Pascal, Augustin, Martin na Rodrigue) iri Tsinda ryakanyujijeho mu muziki nyarwanda mu myaka yi 1980 mu ndirimbo nka Ihorere, n'izindi nyinshi.
Karemera Rodrigue ari mu bahanzi bari abanyempano badashakisha ndetse rwose bidasaba gukora iyo bwabaga, abenshi bazi umuziki we bavugako ariwe muhanzi mwiza kurenza abandi mu kiragano cye.
Usibye kuba yarashoboraga kwandika indirimbo ndetse no kuririmba yari afite ubushobozi bwo kuba yakwigisha umuziki ahariho hose mu Rwanda cyangwa hanze yarwo kuko yari abifitemo impamyabumenyi ihanitse. ndetse mu nzozi ze harimo kuzubaka ishuri ry'umuziki mu Rwanda.
Dore Ubusobanuro bwa zimwe mu ndirimbo ze :
1. Kwibuka : yayihimbiye inshuti ye magara, Kabasha Edmond biganye muri Seminari nto ya Zaza, Uyu Edmond yapfuye amarabira bibabaza cyane Rodrigue.
2. Indahiro : ni indirimbo yahimbiye umufasha we yakundaga cyane ariwe Madelene.
3. Mukazi : ni indirimbo yahimbiye inshuti ye nyuma yo kumubwira inkuru y'uburyo umukobwa bakundanaga yamubenze akisangira umusore wakoraga muri Electrogaz icyo gihe.
4. Ubalijoro : ni indirimbo yahimbiye nyirarume wari waragiye muri Uganda bakaba bari bamaze igihe batavugana yifuza ko uyu nyirarume yagaruka. Ati " Bakuru bawe baruzukuruje, Ntiwabamenya imvi ni uruyenzi".
Tariki 20 Gicurasi 1994 nibwo Karemera Rodrigue hamwe n'umufasha we ndetse n'umwana we w'Imfura witwa Karemera Valerie bishwe muri jenoside yakorewe Abatutsi, nyuma yo kugabwaho igitero n'Interahamwe aho bari batuye I Gikondo kuri Camp zaire. uyu muhanzi akaba yarishwe arashwe.
Gusa abana babiri ba Karemera Rodrigue aribo : Bigabo Janvier na Mukuru we Iradukunda Valery Karemera, babashije gucika interahamwe muricyo gitero kuri uyu munsi bakaba bakiriho. Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Umuryango wa Karemera Rodrigue ukaba waramenye amakuru yuko Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi Umuryango wa Karemera Rodrigue ukaba waramenye amakuru yuko harundi mwana uyu muhanzi yasize yibarutse ku wundi mugore, Uyu mwana kurubu nawe akaba ariho aho atuye I Rwamagana akaba Yitwa Karemera Patrick.
Hirya ya muzika Karemera Rodrigue yavugaga neza indimi 6 arizo ; I kinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa, Igitaliyani, Ikidage, ndetse n'Igiswayire. Dore zimwe mu ndirimbo ze ziri mu ndimi z'Amahanga : Mon coeur rebelle, Leading Peace, n'izindi nyinshi.
Nubwo imyaka 31 ishize yambuwe ubuzima Ariko n'uyu munsi ibihangano bye biracyakoreshwa n’umuryango nyarwanda bitewe n’ubutumwa bukomeye bubikubiyemo ibi bikaba byerekana uburyo ari Umunyabigwi ndetse izina rye rizahora ryibukwa iteka.
#kwibuka#bienvenudo#Karemera Rodriguez #Genocide