Mu 1932, Ababiligi bazanye ikarita ndangamuntu (Ibuku) iza ishimangira bidasubirwaho amoko, ibitari byarigeze bibaho mu mateka y’u Rwanda. Kuva ubwo umuntu yari Umututsi, Umuhutu cyangwa akaba Umutwa.
Bigeze mu myaka ya 1950, hatangiye inkubiri yo kugaragaza Abatutsi nk’ikibazo ku Bahutu, byose bigamije kurema urwango mu Banyarwanda ari nabwo rwabaye intandaro yakongeje Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Ingabo z’u Bubiligi zabaga mu Rwanda mu butumwa bw’amahoro bw’Umuryango w’Abibumbye (MINUAR) zasubiye iwabo, zitererana Abatutsi bari bazihungiyeho mu kigo cyabaga muri ETO Kicukiro, zibasiga mu maboko y’Interahamwe.
Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Jean Damascène Bizimana, avuga ko iyo hatabaho Ubukoloni bw’u Bubiligi, Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda itagombaga kuba.
Ati “Jenoside yaturutse ku irondabwoko, ni ukuvuga ko Ababiligi kuva bagera mu Rwanda bashyizeho politiki yo gutanga Abanyarwanda. Kuvuga ko Abanyarwanda atari bamwe, bataziye mu Rwanda rimwe, ntacyo bahuriyeho, ibyo byose Ababiligi ni bo babitangiye.
Minisitiri Dr Bizimana yavuze ko u Bubiligi bujya gukoloniza u Rwanda bwaruhawe ari indagizo, aho Umuryango w’Abibumbye wahaye u Bubiligi u Rwanda kugira ngo burufashe kugera ku Bwigenge bwuzuye, iterambere, kwihaza, imibereho myiza, iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu n’ibindi.
Ibyo byose byari bikubiye mu masezerano yasinywe mu 1924, aza kuvugururwa mu 1946 ndetse n’u Bubiligi bushyiraho itegeko ryemera ko buzubahiriza kugeza Abanyarwanda ku bwisanzure bwo kwiyoborera Igihugu kandi hakabaho uburinganire bw’Abanyarwanda bose.
Ariko ibyo byose ntabyo bako
Turashimira Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
𝘿𝙐𝙆𝙊𝙈𝙀𝙕𝙀 2/2

Mwarakoze
#Nkotanyi #Kwibuka31#Kwibuka31