Kuri Paroisse Gatolika ya Rulindo, mu Ntara y’Amajyaruguru, hari kubera Misa yo gusezera kuri Alain Mukuralinda uheruka kwitaba Imana.
Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda yitabye Imana ku wa 4 Mata 2025, mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal, afite imyaka 55 y’amavuko akaba asize umugore n'abana babiri.
Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko nubwo urupfu rubabaza iyo rutwaye umuntu w'ingenzi nka Alain Mukuralinda, ubuzima butagarukira ku rupfu gusa.
Ati “Urupfu ruratubabaza iyo rudutwaye umuntu nk'uyu uri mu kigero nk'iki, wari ufatiye runini umuryango, wari witezweho byinshi, ariko nubwo bitubabaza ntabwo ubuzima burangirira ku rupfu.”
Nyakwigendera Alain Bernard Mukuralinda wapfuye tariki ya 4 Mata 2025, azize guhagarara k'umutima ari guherekezwa mu cyubahiro mu Karere ka Rulindo.
Hatangiye igitambo cya Misa cyo ku musezera kirimo kubera kuri Paroisse Gatulika ya Rulindo.
Ni umuhango witabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b'Igihugu, ibyamamare bitandukanye birimo ibyo muri Sinema, siporo n'ahandi nyakwigendera yagiye akorera imirimo itandukanye.
Rulindo: Muri Paruwasi Gatolika ya Rulindo, hari kubera Misa yo gusabira no gusezera bwa nyuma, Alain Mukuralinda wari Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, uherutse kwitaba Imana azize guhagarara kw'umutima.
#Bienvenudo# RIP Alain Bernard Mukulalinda #Rulindo