#Kwibuka 31: Perezida Paul Kagame YASHIMIYE abanyamahanga baje kwigatanya nab' Abanyarwanda mu kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 , nubwo bamye ibihugu byabo bitumwa kimwe ikibazo ..

By Bienvenudo.com
Mon, 07-Apr-2025, 16:35


Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame batangije Icyumweru cyo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Ni igikorwa cyabanjirijwe no kunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi no gucana urumuri rw'Icyizere, mu muhango wabereye ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali. #Kwibuka31
Perezida Paul Kagame yashimiye abarimo abanyamahanga bifatanyije n’u Rwanda mu gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ati “Ndabashimira kuko kenshi, uko dusigaye tubibona, uko bisigaye biri, ukuri ntabwo kukigenderwaho."

Ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, Mutanguha Freddy watanze ubuhamya bw’uburyo yarokotse mu 1994, yavuze ko Jenoside yabaye afite imyaka 18.

Ati “Banyiciye ababyeyi, banyicira bashiki banjye bane. Babiciye mu yahoze ari Komini Mabanza, ubu ni mu Karere ka Rutsiro, mu Murenge wa Mushubati.”

Yakomeje agira ati “Ababyeyi banjye bagerageje kugura amasasu, batanga 5000 Frw, barayafata ariko barababwira ngo amasasu arahenda, babicisha amahiri n’imihoro, babajugunya mu miringoti yari aho hafi. Bashiki banjye bo babataye mu cyobo kinini cy’umupasiteri witwaga Gasenge na we wishwe muri Jenoside. Babatayemo ari bazima ariko babanje kubakomeretsa, bakabataho amabuye kugeza bapfuye.”
Mutanguha yavuze ko ubwo yari mu mashuri ari bwo yamenye ibyerekeye amoko, aho umwarimu wabigishaga mu mwaka wa kabiri, yahagurutsaga abana b’Abatutsi kuko hari ifishi ya leta buzuzaga bagashyiraho ubwoko bwa buri mwana.

Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yagaragaje ko nta gihugu na kimwe ku Isi kimaze imyaka 109 gisenya ikindi nk’uko u Bubiligi bubikorera u Rwanda.

Yavuze ko byatangiye kuva mu 1916 ubwo u Bubiligi, u Budage n’u Bwongereza byumvikanaga kugabana imbibi z’u Rwanda zari zaraguwe n’abami; Ruganzu II Ndoli, hagati ya 1600 na 1623 na Kigeli II Nyamuheshera hagati ya 1648 na 1692, bageza u Rwanda muri Teritwari za Masisi, Rutshuru n’ahandi.

Minisitiri Bizimana yabigarutseho mu isuzuma ry’amateka yagejeje ku bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyo kwibuka ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uri kubera ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.
#Kwibuka31#Beinvenudo# Gisozi Genocide Memorial 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;