Menya Umushara ndetse n'ibindi byose Perezida wa Repubulika agenerwa kugirango akore akazi ke neza 🇷🇼👏
Perezida wa Repubulika agenerwa ibi bikurikira:
1. Perezida wa Repubulika agenerwa Umushara mbumbe w'umurimo ungana n'amafaranga y'u Rwanda Million esheshatu n'Ibihumbi ijana na bibiri na magana arindwi na murongo itanu n'atandatu (6,102,756 RWF) buri kwezi.
2. Perezida wa Repubulika kandi agenerwa Inzu yo kubamo ifite ibyangombwa byose nkenerwa.
3. Agenerwa kandi imodoka eshanu (5) z'akazi za buri gihe ndetse n'ibikenerwa byose mu kuzifata neza byose bikishyurwa na Leta.
4. Perezida wa Repubulika kandi agenerwa amafaranga yo kwakira abashyitsi mu rwego rw'akazi yose akishyurwa na Leta.
5. Umukuru w'Igihugu ahabwa kandi uburyo bw'itumanaho rigezweho rigizwe na telefoni itagendanywa, telefoni igendanwa, fagisi, interineti itagendanwa na interineti igendanwa, telefoni satelite, anteni parabolike nirindi tumanaho ryose rya ngombwa mu biro, mu rugo n'ahandi hose rimufasha kuzuza mushinga ze, byose byishyurwa na Leta.
6. Perezida wa Repubulika agenerwa kandi amfaranga akoreshwa mu rugo angana na million esheshatu n'ibihumbi magana atanu y'u Rwanda (6,500,000 RWF) buri kwezi.
7. Umukuru w'Igihugu agenerwa kandi amazi n'amashanyarazi byose byishyurwa na Leta.
8. Perezida wa Repubulika agenerwa uburinzi buhoraho haba ku kazi mu rugo ndetse n'ahandi hose bibaye ngombwa.
Murakoze 👏 uko niko biba bimeze, Ese wowe hari iki gutunguye?
Source: umufana mukuru
#bienvenudo#murava the Blogger 🇷🇼