RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwaburijemo umugambi w’umugore

By bienvenudo.com
yesterday

RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we

RIB yaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB rwaburijemo umugambi w’umugore washakaga kwicisha umugabo we bari barasezeranye byemewe n’amategeko, afatanyije n’abandi bantu babiri.

Ibyo byabereye mu Karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyakiriba, Akagari ka Gikombe mu Mudugudu wa Kitarimwa ku wa 27 Kamena 2025.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yamereye IGIHE dukesha iyi nkuru ko gutahura uwo mugambi mubisha byakozwe ku bufatanye bw’urwo rwego n’zindi bakorana aho byamenyekanye ko uwari ugiye kwicwa yari afitanye n’umugore we amakimbirane ashingiye ku mutungo.

Ati “Ku bufatanye n’izindi nzego, RIB yaburijemo umugambi wo kwicwa, wacuzwe n’umugore washakaga kwicisha umugabo we kubera amakimbirane yo mu rugo yari afitanye n’umugabo we. Ayo makimbirane ashingiye ku kuba umugore yarafashe inguzanyo muri banki atabyumvikanye n’umugabo we.”

Dr. Murangira yavuze ko ayo makuru yamenyekanye binyuze mu buryo RIB isanzwe ikoresha bwo gutahura abakora ibyaha.

Uyu mugore w’imyaka 41 yahise atabwa muri yombi kuko ari nawe ukekwaho gucura uwo mugambi wo gushaka kwicisha umugabo we w’imyaka 47. Hafashwe kandi umugabo w’imyaka 36 n’umugore w’imyaka 34 bari bifatanyije uyu mugambi.

RIB ntiyasobanuye byinshi ku buryo uyu mugambi wacuzwe n’uko wari gushyirwa mu bikorwa, gusa umugore we yari yaremeye kwishyura 500.000 Frw.

Abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gisenyi mu gihe dosiye yabo yakozwe yohererezwa Ubushinjacyaha ku itariki ya 7 Nyakanga 2025.

Gucura umugambi wo gukora icyaha biteganwa n’ingingo ya 20 y’itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gucura umugambi wo gukora icyaha runaka bihanishwa igihano giteganyirijwe icyaha cyacuriwe uwo mugambi aho nko gukora ubwicanyi bihanishwa igifungo cya burundu.

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;