Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje ubuyobozi bwa RDC, buvuga ko itsinda rihuriweho mu guhuza ibikorwa by'umutekano

By bienvenudo.com
Mon, 21-Jul-2025, 14:38

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje ubuyobozi bwa RDC, buvuga ko itsinda rihuriweho mu guhuza ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na DRC (Joint Security Coordination Mechanism) rizagira uruhare mu kurwanya umutwe wa M23.

Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanyomoje aya makuru nyuma y'ikiganiro Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC Patrick Muyaya, yahaye Radio Top Congo avuga ko kurwanya umutwe wa M23 bizakorwa mu buryo bumwe n’ubw’itsinda rya JSCM ryashyizweho n’amasezerano y’amahoro ya Washington yo ku wa 27 Kamena 2025.

Nduhungirehe yagize ati: "Aya ni amakuru abeshya abaturage ba Congo, ibyo Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC arabimenyereye. Ndashaka kubibutsa ko JSCM ari uburyo u Rwanda na DRC bihuriyeho, bwashyiriweho kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n'u Rwanda."
@bienvenudo
Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko AFC/M23 itarebwa n'ubu buryo ibihugu byombi bihuriyeho, ahubwo ko ikibazo cyayo kizakemuka binyuze mu biganiro nk'ibimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.

Ati: "Ikibazo cya AFC/M23, ku ruhande rwayo, kizakemurwa binyuze mu biganiro, aho intego ari ugukemura intandaro z’amakimbirane no gushaka umuti uboneye w’ayo makimbirane ari na byo bizatanga umusaruro ufatika wo gusubiza Leta ubuyobozi. Ibyo bisobanurwa neza mu mahame yasinyiwe i Doha ategura amasezerano y’amahoro.”Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yanyomoje ubuyobozi bwa RDC, buvuga ko itsinda rihuriweho mu guhuza ibikorwa by'umutekano hagati y'u Rwanda na DRC (Joint Security Coordination Mechanism) rizagira uruhare mu kurwanya umutwe wa M23.

Minisitiri Nduhungirehe, abinyujije ku rubuga rwe rwa X, yanyomoje aya makuru nyuma y'ikiganiro Minisitiri w’Itumanaho n’Itangazamakuru wa RDC Patrick Muyaya, yahaye Radio Top Congo avuga ko kurwanya umutwe wa M23 bizakorwa mu buryo bumwe n’ubw’itsinda rya JSCM ryashyizweho n’amasezerano y’amahoro ya Washington yo ku wa 27 Kamena 2025.

Nduhungirehe yagize ati: "Aya ni amakuru abeshya abaturage ba Congo, ibyo Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC arabimenyereye. Ndashaka kubibutsa ko JSCM ari uburyo u Rwanda na DRC bihuriyeho, bwashyiriweho kurandura umutwe w’iterabwoba wa FDLR no gukuraho ingamba z’ubwirinzi zashyizweho n'u Rwanda."

Minisitiri Nduhungirehe yavuze ko AFC/M23 itarebwa n'ubu buryo ibihugu byombi bihuriyeho, ahubwo ko ikibazo cyayo kizakemuka binyuze mu biganiro nk'ibimaze iminsi bibera i Doha muri Qatar.

Ati: "Ikibazo cya AFC/M23, ku ruhande rwayo, kizakemurwa binyuze mu biganiro, aho intego ari ugukemura intandaro z’amakimbirane no gushaka umuti uboneye w’ayo makimbirane ari na byo bizatanga umusaruro ufatika wo gusubiza Leta ubuyobozi. Ibyo bisobanurwa neza mu mahame yasinyiwe i Doha ategura amasezerano y’amahoro.”

Website https://bienvenudo.com 

Tags:

#update

Related Updates

WhatsApp Google Map

Safety and Abuse Reporting

Thanks for being awesome!

We appreciate you contacting us. Our support will get back in touch with you soon!

Have a great day!

Are you sure you want to report abuse against this website?

Please note that your query will be processed only if we find it relevant. Rest all requests will be ignored. If you need help with the website, please login to your dashboard and connect to support

;