Dj Sonia yatangije ‘Club’ yo kuri internet; #inzira nshya yo kumurika impano no gususurutsa abantu.
Kayitesi Sonia, uzwi cyane nka Dj Sonia, yatangije ku mugaragaro umushinga mushya yise ‘Club Kigali 250’, ugamije guhuriza hamwe abakunzi b’imyidagaduro, aba Dj n’abahanzi, mu rwego rwo kugaragaza ubuzima bwo muri ‘Club’ no kuzamura impano z’abantu batandukanye.
Asobanura ko uyu mushinga uzajya unyuzwa ku muyoboro we wa YouTube, aho azajya acuranga indirimbo zitandukanye ari kumwe n’abantu babyina, bagasabana, maze ibyo bikorwa bigafatwa amashusho bigatangazwa nk’umurongo mushya w’imyidagaduro iremereye, ariko inatambutse mu kinyabupfura no mu mico myiza.
Yagize ati “Nifuje gutangiza ikintu cyatuma abantu basusuruka, bakumva ko no mu Rwanda dufite ibyiza bitandukanye, ndetse bikanafasha abafite impano kubona aho bazigaragariza,” Uyu mukobwa umaze imyaka 5 mu mwuga wo kuvanga imiziki, yavuze ko yanyuze mu mbogamizi nyinshi zashoboraga kumuca intege, ariko arazirenga, ahitamo gukomeza gukomera ku nzozi ze no gushyigikira abandi bafite impano.
Dj Sonia yavuze ko ‘Club Kigali 250’ atari gahunda isaba kujya mu tubyiniro, ahubwo ni urubuga rwo gusabana n’abafana mu buryo burimo umwihariko, kuko atari ugucuranga gusa, ahubwo ni ukwubaka igitekerezo n’umuco wo kwidagadura mu buryo bufite intego.
Akomeza agira ati “Hari abajya muri Club batajya babyina, abandi baganira, abandi banywa… Ni imibereho isanzwe y’abantu ariko igomba gutambukirwaho mu buryo bufite ireme kandi bunyuranye.” Yavuze ko biteganyijwe ko azajya anasura ibigo by’amashuri yisumbuye, agataramira abanyeshuri mu buryo bujyanye n’imyigire yabo, bityo ibikorwa bye bikagera ku bantu bose batandukanye harimo n’abihaye Imana.
Dj Sonia yashimangiye ko n’ubwo ari we watangije ‘Club Kigali 250’, atari gahunda igenewe we gusa, kuko azajya ahuriza hamwe abandi ba Dj, yaba abakobwa cyangwa abahungu, ndetse n’abahanzi bashaka kumurika indirimbo zabo nshya. Ati: “Ntabwo ari njye uzajya mpora ncunga, ahubwo n’abandi ba Dj bazaza bagaragaze icyo bashoboye. Ni uburyo bwo kubafungurira amarembo n’abahanzi bashya.”
Uyu mushinga kandi uzajya unafasha mu gutambutsa ibihangano by’abahanzi bashya, babona amahirwe yo kwigaragaza ku rubuga rufite abayoboke b’imiziki bashishikajwe no kubona ibihangano bishya.Yavuze ko kubera ko acuranga indirimbo z’abandi bahanzi, nta nyungu z’amafaranga ahita aboneka muri ibi bikorwa, ahubwo intego ye ni ugutanga umusanzu mu guteza imbere umuziki nyarwanda n’imyidagaduro muri rusange.
Website https://bienvenudo.com