Mwabantu mwe uyu mugabo Akaba president w'URwanda H.E Paul KAGAME iyo avuga NGO muryame musinzire muzajye mubikora , ESE ninde waruziko URWANDA rugeze ku rwego rwo kwikorera Intwaro zarwo zagisirikare .
Ubu abantu bamwe batangiye kumenya icyo URWANDA rwari ruhugiyemo Mu gihe cya Covid-19 , abandi nabo batangiye kumenya icyo umubano w'URwanda na Israel icyo waruhatse.
Bamwe bahoraga bibaza impamvu Congo yahoraga itaka NGO URWANDA ruvaneho ingamba zubwirinzi ku MUPAKA ndekeka mwarabonye ibyabereye I Rubavu ubwo ibisasu babisamaga Akaba aribwo Muri AFRIKA hari hagaragaye air defense system zikora akazi !!! Impamvu mvuze Muri AFRIKA nuko mubihugu bike bifite air defense system nuko ntanakimwe bari Batera ngo air defense system zigaragare zikora akazi Muri byo bihugu bike harimo Morocco ,Algeria , Ethiopian,south Africa ,Nigeria na Angola.
Nyuma Yaho URWANDA rubaye igihugu cya 2 gifite uruganda rukora imidoka nyuma ya AFRIKA y'epfo, ubu URWANDA rwiyongeye mu bihugu bike BYA AFRIKA bikora Intwaro nimureba ku mafoto murabona zimwe mu mbunda rutura URWANDA rukora.
URWANDA rurateganya ko mu myaka irimbere ruzatangira gukora na za drones NDETSE n'ibifaru maze bikazajya binagurishwa mu bindi bihugu.
URWANDA Kandi nicyo gihugu cya 1 Muri AFRIKA gifite Abasirikare barinda umutekano mu bindi bihugu Aho gifite Abasirikare barenga ibihumbi 10(10,000) Muri central Africa, Mozambique,Sudan na South Sudan , URWANDA kikaba igihugu cya 2 kwisi gifite Abasirikare babungabunga amahoro Muri UN .
Mu Rwanda hari uruganda rukora intwaro rumaze igihe rukora ndetse mu bikoresho bya gisirikare byifashishwa mu bikorwa by’umutekano byamuritswe mu Nama Mpuzamahanga y’Umutekano muri Afurika (ISCA), harimo imbunda nini n’into zikorerwa i Kigali.
Uruganda rukora intwaro mu Rwanda rwitwa Rwanda Engineering and Manufacturing Corporation (REMCO), rukorera ibikoresho bya gisirikare Ingabo z’u Rwanda, RDF. Mu zindi ntego rufite harimo no gufasha ibihugu by’inshuti kubona ibikoresho bya gisirikare.
Ni uruganda ruri mu Karere ka Gasabo mu Cyanya cy’inganda cya Kigali. Rukorerwamo intwaro zikoreshwa n’ingabo zirwanira ku butaka, izikoreshwa n’umutwe w’ingabo zihariye, ibyo guhangana n’iterabwoba, guhagarika imyivumbagatanyo, ibyuma bitorezaho kurasa n’ibindi.
REMCO ikora ibikoresho bya gisirikare ku bufatanye n’Uruganda rukora Intwaro rwa Israel (IWI), ndetse zemewe gukoreshwa ku rugamba. Magingo aya zikoreshwa n’Ingabo z’u Rwanda n’iza Israel.
Mu mbunda zikorerwa mu Rwanda harimo masotela (pistolet) n’imbunda nini zirasa muri metero 500. Izi zirimo ARAD5/300BKL n’izindi, harimo n’izikoreshwa na ba mudahusha nka ACE SNIPER, ARAD SNIPER n’izindi zishobora kurasa muri mtero 800.
Harimo kandi izo mu bwoko bwa ‘Machine Gun’ nka NEGEV ULMG ndetse hanakorerwa n’indebakure zifashishwa nijoro (night vision sights).
Byinshi mu bice bigize izi mbunda bikorerwa mu Rwanda uretse nk’amasasu, ububiko bw’amasasu (magazine) na lens bitumizwa hanze y’igihugu.
Uretse intwaro zikorerwa mu Rwanda zamuritswe harimo izigezweho zikorerwa mu Misiri, Turikiya n’ahandi.
Mukomeze mubane natwe ku makuru tugenda ducukumbura...
#Bienvenudo